Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune,bagize baravuga ko umwaka wa 2020 bakurikije uko yavugwaga hose kw’isi ndetse n’icyerekezo cy’uRwanda ariho cyerekeza ku iterambere baravuga ko ahubwo ari umwaka watumye basubira inyuma kubera covid19
Umwe mu baturage witwa Ayingeneye waganiriye na rwandatribune yagize ati:buri mwaka twakoraga itsinda aho buri kwezi dukoteza amafaranga byagera mu Kuboza tukagura inka ndetse tukagabana inyama kuri Noheri na Bonane,none turibaza uko bizagenda,tuzagabana inyama gute tutagomba kwegerana?twamaraga kugabana ako kaboga tunywera urwagwa tugahaga none,ubu nugukererwa ukarara muri Stade.
Uwitwa Kaburabuza weyagize ati:iki cyorezo kiturishije umwaka nabi wa 2020 kandi n’uyu wa 2021 ntituzi ko ibintu bizagenda neza kuko ntawe uzi uburyo iki cyorezo kizararangirira,ni aha Mana.
Ubusanzwe mu mucyo wa Kinyarwanda benshi mu mpera z’umwaka babaga bariteganyirije,ku buryo babaga bafite ibiribwa n’ibinyobwa by’amoko yose biteguye gusabana bakishimira isozwa ry’umwaka iki n’icyo gihe kandi ,abacuruzi babaga biteguye gucuruza kakahava,impuguke mu bukungu zo zisanga iyo ifaranga ritari kuzenguruka mu baturage bivuze ko ubukungu buba bwahungabanye,yaba ku gihugu ndetse n’abaturage.
Umwaka wa 2020 urangiye benshi mu batuye isi batifitiye icyizere ko icyorezo cya covid19,ko kizarangira vuba dore ko henshi mu bihugu by’isi hatangiye kuboneka ubwoko bushya bwa Corona Virus,bityo n’aho batangiye gukingira,nta cyerekana ko bazinjira mu mwaka wa 2021 byibuze umubare w’abandura wagabanyutse.
Mwizerwa Ally