Gusaba FARDC gusenya FDLR n’ikizamini kiruta gusimbuka urukiramende kuri Congo-Kinshasa:ubusesenguzi
Hasize iminsi twunva amasezerano ya Luanda ahatira ingabo za Leta FARDC kurandura umutwe wa FDLR ndetse no guta muri yombi abarwanyi bawo bakuru barimo Gen.Major Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega.
Umutwe wa FDLR washinze ahagana mu mwaka wa 2000 ubwo habaye kwihuza na ALIR 1 ndetse na ALIR 2 ,ibyo bice nibyo byabyaye FDLR,muri iki gihe uyu mutwe ufite abarwanyi babarirwa mu bihumbi 4000,babarizwa muri Burigade zikurikira:Samaliya,Jeriko na CREDO uyu mutwe wa Credo akaba ariwo uzwi nka CRAP wa mutwe udasanzwe.
Habaye kurasana mu gihe gitandukanye hagati ya FARDC na FDLR ariko kenshi kabaye FARDC niyo yagiye ibihomberamo hagapfa abasilikare benshi ndetse n’inkomere,ikindi gikomeye n’uko benshi mu basilikare ba FARDC higanjemo abatojwe na FDLR badashobora kwikora mu nda aha twavuga nka Gen.BGD Mugabo,Col.Rugayi,Gen.BGd Mayanga n’abandi benshi.
Ikindi kibazo cy’ingorabahizi n’ukwivanga hagati ya Wazalendo na FDLR aho bose bambaye ibirango bisa,ndetse n’imbunda zirasa cyane ko umubare mwinshi ugeize Wazalendo n’abana bonse ibere rya FDLR,dore ko no mu byumweru bitatu bisize ubwo FARDC yarasaga kuri FDLR imitwe ya Wazalendo yaritambitse irwana ku ruhande rwa FDLR.
Muri telegaramu yo kuwa 24 Nzeri 2024 yoherejwe Komanda wa Burigade ya 23 BGD iGoma igashyirwaho umukono na Col.Ndambo Mandjumba Jean Claude ukuriye ibikorwa bya gisilikare muri FARDC mu gace ka Rusayu iyi Raporo Rwandatribune yayiboneye kopi yavugaga ko FARDC imaze gutakaza abasilikare 45 mu mirwano yo guhiga FDLR/FOCA.
Col.Ndambo Mandjumba Jean Claude avuga ko yagowe n’uduco ingabo ze zagiye zitegwa na Wazalendo ifatanyije na FDLR ndetse ibi bikaba byaratumye Col.Ndambo afata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo guhiga FDLR kuko yasanze biza kubyara amakimbirane hagati ya FARDC na Wzalendo.
Indi ntambamyi ku mikoranire y’ingabo za SADEC na FDLR aho kugeza nanubu hari abarwanyi ba FDLR bafite ibiro bakoreramo bifatanye n’ibyi ngabo za SAMIDRC mu gace ka Mubambiro,aha abasesenguzi bavuga ko ubwo FARDC yashakaga guta muri yombi Gen.Maj Omega,habura amasaha umunane Omega yari azi neza ko ibirindiro bye biza guterwa ayabangira ingata aha rero ubufatanye bwa SAMIDRC na FDLR nabwo n’indi mbogamizi itatuma uyu mutwe usenywa.
Tugaruke k’ubunyamwuga buke bwa FARDC,ubukene mu gisilikare,morale iri hasi,ruswa n’ibindi nabwo ubwabyo biragoye kuba iki gisilikare cyatera FDLR ngo kimare iminsi myinshi kiri muri icyo gikorwa,ikindi kandi benshi mu ba FDLR babyaranye n’imiryango y’abasilikare benshi bari muri FARDC no muri polisi.
Ubufatanye bwa RDF na FARDC bugarukwaho mu gushaka umuti
Abasesenguzi basanga umuti urambye ari uko FARDC na RDF bakongera bagafatanya mu kurandura FDLR,nkuko byagenze mu bukorwa bya Umoja wetu,Amani Leo,Kimya 1 na Kimya 2 ibi bikorwa byatanze umusaruro munini aho umusaruro mbumbe wageze kuri 70% nkuko byakunze kugarukwaho muri raporo za LONI.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune