Inteko nshingamategeko y’uBubiligi igiye kwiga ku kibazo cya Laure Uwase wo mu muryango Jambo asbl ugamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu munsi kuwa 12 ukuboza nibwo Abadepite bagize inteko nshingamategeko y’uBubirigi baza gufata umwanzuro ku cyifuzo cya mugenzi wabo Depite Bjorn Anseeuw, kwemeza niba bashimangira ko Maître Laure Uwase akomeza akazi muri Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura uruhare rw’uBubirigi ku bukoroni bwakoreye k’umugabane w’Afurika n’amakosa icyo gihugu cyakoze ubwo bakoronizaga ibyo bohugu.
Ni nyuma yaho kuwa 5 ukuboza ubwo iyo Komisiyo yari igiye kumurikira inteko ishingamategeko y’uBubirigi aho ibikorwa byabo bigeze , maze mbere y’uko batangira Depite Bjorn Anseeuw ukomoka mw’ishyaka NVA ry’Abafarama asaba bagenzi be ko mbere y’uko iyo Komisiyo igira icyo ibagezaho bagomba kubanza guhagarika Maître Laure Uwase muriyo Komisiyo.
Yavuze ko umuntu nka Laure Uwase atagomba gukomeza kuba muri iyo Komisiyo n’umunsi n’umwe kuko ari umuntu ubarizwa mu dukundi tw’abantu bashigikiye iterabwoba n’imirwano mu Karere k’Ibiyaga bigari ndetse babarizwa mu muryango Jambo ASBL upfobya ndetse agahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati”: ntabwo Laure Uwase agomba gukomeza n’umunsi n’umwe gukorere ino Komisiyo, kuko ari umwe mu bantu baba mu dukundi nka Jambo ASBL bashishikariza abantu gufata intwaro ku girango bahungabanye umutekano w’uRwanda , gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”
Yatanze urugero rw’ukuntu Jambo ASBL iha ijambo abantu nka Francine Umubyeyi Perezida wa CNR D Ubwiyunge umutwe ukomeje guhungabanya umutekano w’uRwanda n ‘Akarere k’Ibiyaga bigari maze asaba bagenzi be ko batora guhagarika Laure Uwase muri iyo Komisiyo .
Gusa abandi badepite bahise bavuga ko batabikora ako kanya maze amatora bayashira kuwa 12 Ukwakira 2020 uyu munsi.
Thacien Ndorimana umwe mu banyarwanda bacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 akaba atuye mu gihugu cy’uBubirigi yatangarije itangamakuru ko Laure Uwase adakwiye kuba Muri iyo komisiyo kuko ari mu bagize Ishyirahamwe Jambo ASBL igamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Jambo asbl igamije gutoneka abacitse kw’icumu.
Yagize ati:” ikibazo si Laure Uwase nk’umuntu usanzwe ,ahubwo ikibazo ni Ishyirahamwe abarizwamo ( Jambo ASBL) akaba ari n’umwe mu bayigize ndetse akaba akunda no kugaragara mu bikorwa byayo ,muri rusange ishyirahamwe ryabo turishinja gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi , kuvuga ko itakozwe, bangiza amateka yayo bagamije gutoneka twe twayirokotse ngo barimo baribuka abanyarwanda bose.
Akomeza avuga ko ategerezanyije amatsiko ikivamo kuko bitaba ari byiza ko umuntu nka Laure Uwase akomeza akazi kandi akemangwa ,mu gihe hakomeza kuzamuka amajwi yikiranya harimo ay’intekonshingamategeko y’uBubirigi niy’uRwanda, umuryango Ibuka, DRB Rugali, Justice Asbl n’umuryango w’abanyarwanda baba mu Bubirigi.
Hategekimana Claude