Beatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya jenoside yaklrewe abatutsi ubwo yari imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Huye yavuze ko adakwiye kuryozwa ibyo umuryango yashingiwemo wakoze muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Munyenyezi akurikiranweho ibyaha birimo jenoside no gufata abagore kungufu yakoreye mu mujyi wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda, gusa we arabihakana. Beatrice Munyenyezi yageze mu Rwanda muri 2021 yoherejwe na Amerika ngo aburane ibyaha aregwa.
Mu iburana ryo kuwa 19 Gashyantare uyu mwaka, impande zombi zahawe umwanya ngo zivuge kubyo abatangabuhamya bavuze bashinja cyangwa bashinjura uregwa ariwe Beatrice Munyenyezi.
Ubuhamya bwatanzwe bwanenzwe n’Umushinjacyaha avuga ko bwuzuyemo gushyigikira uregwa kuko nk’uko yabivuze ngo “bafitanye isano ya bugufi na Munyenyezi”. Ndetse ngo n’abatangabuhamya bavuze ko bavuye mu mujyi wa Butare ubwicanyi bukomeye butaraba.
Umushinjacyaha avuga ko badashobora gusobanukirwa uruhare Munyenyezi yagize mu bwicanyo bwabereye mu mujyi wa Butare. Ku ikubitiro, Beatrice Munyenyezi yarezwe ibyaha bya jenoside no gufata abagore kungufu.
Yashinjwe gushinga za bariyeri mu bice bitandukanye mu mujyi wa Butare. Yanashinjwe kandi ifatanyabikorwa by’ubwicabyi no guhohotera abagore ibyo yafatanyojemo n’umugabo we Sharom Ntahobari ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango.
Aba bombi bakaba bafungiywe i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside. “Uko yize kaminuza nta mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye afite nuko yakoze jenoside anafata abagore kungufu”.
Ahawe umwanya Munyenyezi yavuze ko abamushinja bavuze ibinyoma kandi ko ibyo bamuhamya byaranzwe no kwivuguruza. Abata ze ubuhamya mu rubanza bavuze ko Munyenyezi yigaga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare,ngo agatoranya abakobwa b’abatutsi akabaha abasirikare ngo babasambanye.
Gusa we avuga ko jenoside yabaye yiga mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC mu mujyi wa Butare.Ati”sinari kwiga muri kaminuza nta n’impamyabumenyi y’ayisumbuyr nagiraga”.
Munyenyezi avuga ko abamushinja bavuga ko muri 1992 yajyaga mu nama no mubiterane by’ishyaka ryari kubutegetsi rya MRND avuga ko batamuzi neza ngo kuko we yageze muri uwo mujyi muri1993.
Munyenyezi yanabwiye Urukiko ko kuba yarashyingiwe kwa Ntahobari naNyiramasuhuko bari ibikomerezwa mu ishyaka rya MRND bitavuze ko nawe yari akomeye muri iryo shyaka.
Ati”niba koko icyaha ari gatozi …nasabaga Urukiko ko ntaba inzirakarengane y’ibyo umuryango nashakiyemo wakoze”.Urukiko rukazareba ibimenyetso ku mpande zombi.
Urubanza rwasubitswe n’ikimenyetso gishya cyatanzwe n’abunganira uregwa. Ubwo Urukiko rwari rutanze akaruhuko, abunganira uregwa baje kubona inyandiko nshya yashyizwe n’ubushinjacyaha muri system y’Urukiko ikoreshwa n’ababuranyi, bigaragara ko imyanzuro yagenderwagaho mbere yari yakozwe n’ubushinjacyaha itakiri muri system.
Abunganira Munyenyezi bafashwe n’uburakari babona ko ari amayeri yo guyinza urubanza, basaba ko iyo nyandiko nshya yavanwa muri system cyangea ntizashyingirweho mu rubanza dore ko bari biteze irangizwa ry’urubanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo nyandiko ivuguruwe atari ikimenyetso gishya,ko bidahabanye n’imyanzuri ku byo abatangabuhamya bavuze yarimo mbere. Nyuma y’impaka zitagira umupaka,Urukiko rwemeje ko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa tariki ya 27 Gashyantare uy’umwaka nk’uko BBC ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com