Leta ya Congo yakunze kumvikana isaba abari mu mitwe y’inyeshyamba gushyira intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe, nyamara n’abashyizwe mu nkambi bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe bongeye guhabwa imbunda n’amafaranga basubira mu ishyamba.
Ni igikorwa Leta ya Congo yatangiye kuwa 09 Gashyantare ubwo abahoze mu mitwe y’inyeshyamba babarizwaga mu nkambi ya Bambiro bahabwaga imbunda bakavanwa aho bavuga ko baramutse bagumye aho ngo inyeshyamba za M23 zazabasanga aho zikabatwara zikajya kubifashisha.
Ni ibintu byatumye benshi batangira kuvuga ko iki gihugu kitajya kigira gahunda nimwe cyubahiriza kuko imyanzuro myinshi yacyo ihora ihindagurika.
Izi nyeshyamba kandi zihabwa izi ntwaro zahawe ubutumwa bwo kujya kurwanya inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye na Leta ya Congo ndetse n’indi mitwe yifatanije n’ingabo za Leta FARDC hamwe n’indi mitwe y’abacanshuro.
Izo nyeshyamba zari zararambitse intwaro hasi, Monusco yahise itegura inkambi babanza kuruhukiramo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, nyamara ibyo Leta ya Congo yagombaga gukora ntabyo yakoze , ahubwo ihisemo gukomeza gukoresha za Nyeshyamba mu kurwanya izindi nyeshyamba.
Izi nyeshyamba mbere yo kwinjira muruganba zabanzaga guhabwa amadorari 200 hanyuma bagatwarwa bavuga ko babahungishije nyamara bagiye guhangana na M23
Ibi bikaba bitandukanye n’imyanzuro yagiye ifatwa mu Manama atandukanye. Muri izo nama harimo iya bereye I Luanda muri Angola n’izindi. (Carisoprodol)
Abasesenguzi mu bya Politike bavugako gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba zibarizwa muri Congo bitazashoboka mu gihe Leta ya Congo ihora y’ivuguruza ku myanzuro igenda ifatwa kandi ariyo yakayizaniye umutekano.
Bakomeje bagira bati “Birababaje ko nabari bashyize intwaro hasi bari gusubizwa iyo baje baturuka mu mashyamba guhangana n’izindi nyeshyamba, bigaragara ko batazashobora kuzisubiza mu buzima busanzwe.”
Uwineza Adeline