Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera muri Uganda ikomeje gutuma abatega ubutegetsi bwa Perezida Museveni iminsi bavugako bwaba bwegereje umusozo, nkuko byagendekeye abandi bayobozi bo mu bihugu bya Afurika mu myaka ishize.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yafashe ubutegetsi kuwa 26 Mutarama 1986 ,ubwo yari amaze kubuhirikaho Milton Obote nyuma y’intambara y’ishyamba yari imaze imyaka 5 ihanganishije ingabo za National Resistance Army n’ingabo za Uganda.
Guhera iki gihe kugeza magingo aya ingabo zari iza NRA zaje kubyara ishyaka rikomeye ryihariye imyanya myinshi mu nzego z’ubutegetsi za Uganda ; National Resistance Movement(NRM).Intego iri shyaka rigenderaho ni Amahoro , Ubumwe n’amavugurura agamije iterambere ry’Ubukungu ku banya Uganda bikubiye mu cyiswe Ihema rigari(Big Tent)
Zimwe mu mpamvu zifatwa nk’ugucika intege kwa NRM gushobora kuzayigeza ku ndunduro nk’ishyaka riyoboye igihugu.
Kwitandukanya n’abahoze bavuga rikjyana muri iri shyaka
Tariki ya 16 Ukwakira 2015 nibwo Amama John Patrick Mbabazi umwe mu bashinze ishyaka NRM, akaba n’umwe mu bavuga rikijyana baryo kuva mu mwaka 1986 ryafata ubutegetsi yatangaje ko avuye ku mugaragaro mu ishyaka NRM. Iki gihe yahise ashinga ishyaka rye yise Go Forward ryaje no kumufasha guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu mwaka 2016 yaje kurangira yegukanwe na Perezida Museveni.Amama Mbabazi yari umwe mu nshuzi zikomeye zo mu bwana za Perezida Museveni, yabaye umudepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda kuva mu mwaka 1996,umwanya yeje kuvaho kuwa 24 Gicurasi 2011, ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wa 9 wa Uganda. Amama atangaza impamvu avuye muri NRM yavuze ko zishingiye k’umubano we n’ishuti ye Museveni wari umaze igihe urimo agatotsi biba ngombwa ko yemera kuva mu ishyaka NRM akomereza politiki ahandi.
Umushinga wiswe Muhoozi Project watahuwe hakiri kare!
Kuva mu mwaka 2010 abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uganda barimo, Rtd Col. Kiiza Besigye bashyize ku mugaragaro uwari umugambi wafashwe nk’ibanga rikomeye wo gusimbuza Museveni umuhungu we w’imfura Lt . Gen. Muhoozi Kainerugaba ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Ni umugambi wari warahawe izina rya Muhoozi Project. Icyakora kugeza ubu ntibizwi niba koko uyu mugambi warahagaze cyane ko n’ubundi Muhoozi agenda azamurwa mu Ntera n’igisirikare cya Uganda UPDF umunsi ku munsi nkaho kugeza magingo aya ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za Uganda umwanya yagiyeho avuye kuw’umugaba w’ingabo zidasanzwe( Special Force Commander)
Guhuza imbaraga kw’amashyaka amurwanya
Kuva Museveni yavugurura itegekonshinga mu mwaka 2017, agakuramo ingingo yashoboraga kumubuza kwiyamamariza indi manda, Amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi yari asanzwe muri Uganda yongeye gukanguka, ahuza imbaraga zigamije gukuraho ubudahangarwa bw’ishyaka NRM. Mu mashyaka yari asanzwe nka FDC n’andi mashyaka nka Go Forward na People’s Power Party yashinzwe na Robert Kyagulanyi yaje kongera imbaraga mu bufatanye n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu nkundura yiswe iyo gukuraho Museveni.
Bidatinze kuwa 22 Nyakanga 2020 nibwo ishyaka ryari National Unity, Reconciliation and Development Party ryihuje na PPP ya Bobi Wine bikora ishyaka ryiswe National Unity Platform.Iyi twakwita impuzamashyaka yaje kwemeza ko izashigikira Kyagulanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe kuwa 16 Mutarama 2021.
Itoroka ry’imfungwa n’ikwirakwira ry’imbunda mu baturage
Tariki 19 Nzeri uyu mwaka ubwo imfungwa 2219 zo muri gereza ya Moroto zacigaga gereza zigacikana imbunda 37, byabaye nk’intandaro yo kwigaragaza kw’intwaro ziri mu baturage ba Uganda. Ibi binashi mangirwa n’uko muri ibi bihe by’imyigaragambyo hagaragaye amashusho ya bamwe mu bigaragambya bafite intwaro.
Ingero z’ahabaye imyigaragambyo ikarangira ubutegetsi buriho buvuyeho.
Dushngiye ku ngero zagiye zigaragara mu bihugu bya Afurika aho byatangiraga ari imyigaragambyo y’abaturage bigasoreza ku ihirikwa ry’ubutegetsi, twavuga nko muri Zimbabwe mu mwaka 2017 imyigaragambyo yarangiye ubutegetsi bwa Robert Gabriel Mugabe wari umaze imyaka ikabakaba 4o ayobora iki gihugu buhiritswe. Mu waka 2019 Muri Sudan imigarambyo yatangijwe n’izamuka ry’igiciro cy’umugati yarangiye Omar Al Bashir ahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’ingabo. Mu Misiri Imyigaragambyo yatangiye kuwa 25 Mutarama 2011 yaje kurangira Hosni Mubarak wayoboraga iki gihugu ahiritswe. Ni nako byagenze ku butegetsi bwa Col. Mohammar Ghadaffi wahiritswe muri uwo mwaka wiswe uw’Impinduramatwara y’Abaramu. Ibi byaje gukomeza kugeza mu mwaka 2019 nanone ubwo Abdelaziz Bouteflika wayoboraga Algeria ahitswe n’agatsiko k’abasirikare.
Imyigaragambyo yadutse muri Uganda kuwa Gatatu w’iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2020 , kugeza ubu habarurwa abagera kuri 20 bamaze kuyisigamo ubuzima , amaduka menshi yarasahuwe mu murwa mukuru Kampala, ibikorwa by’ubucuruzi byose byarahagaze.