Imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 na FARDC hamwe n’abambari bayo ikomeje gufata indi ntera mu ntara zimwe na zimwe zo mu Burasirazuba bwa Congo, zirimo Kivu y’Amajyaruguru, Ituri n’izindi, byatumye Etat de siège yongererwa igihe muri izi ntara.
Ibi byatumye Inteko Ishinga Amategeko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongera guterana kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, maze yongerera igihe état de siège mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kugirango bahangane n’umutwe w’Inyeshyamba wa M23 ukomeje kuzengereza izi ntara.
Ibi kandi byatangajwe n’iyi Ntego Ishinga Amategeko nyuma y’uko bari barangije i Nama, i Kinshasa, mu murwa Mukuru wa DRC. Bavuze ko Ubutegetsi bwa Gisirikare babwongereye igihe mu rwego rwo guhangana n’umutwe w’inyeshamba wa M23 umaze igihe kirekire uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Masisi, Nyiragongo na Rutshuru, mu Ntara ya Kivu Y’Amajyaruguru.
Gusa Abategetsi benshi barimo Abadepite n’Abaturage baturiye Intara ya Ituri n’iya Kivu y’Amajyaruguru, bagiye basaba kenshi Kinshasa gukuraho Ubutegetsi bwa état de siège, kuko ntacyo bumaze, ngo dore ko kuva bwajyaho nta mpinduka n’imwe bwigeze buzana.
Bagakomeza bavuga ko mu Ntara ya Ituri kuva Ubutegetsi bwa état de siège bwajyaho ubwicanyi ntibwigeze buhagarara ahubwo bwarushijeho kwiyongera. Batanze urugero k’umutwe w’inyeshyamba wa ADF wica Abasivile umunsi k’umunsi kandi iyo Etat de Siège ihari.
Ikindi muri Kivu y’Amajyaruguru naho imirwano igakomeza gufata indi ntera aho umutwe w’inyeshyamba wa M23 ugenda wigarurura ibice byinshi umunsi k’umunsi, ibi byose bikaba byemeza ko Etat de siege ntacyo imariye izi ntara zombi, ko ahubwo yakurwaho bagasubizaho Ubutegetsi bwa Gisivile.
Abasesenguzi mu bya Politiki bo bavuga ko kongerera Etat de siege igihe ataribyo bizarangiza ikibazo cy’intambara ya M23 na FARDC, ko ahubwo bakwiye kuyoboka inzira y’ibiganiro ko ari cyo gisubizo cyo kuyirangiza, ngo cyane ko kuva yajyaho ibintu byarushijeho kuzambagurika, bisobanuye ko bashakira igisubizo aho kitari.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com