Tariki 22/04 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isi dutuyeho, ubu urizihizwa ku nshuro ya 50 nubwo ibikorwa bisanzwe biwukorwaho byinshi bitaba nk’ibisanzwe kuko isi yugarijwe n’icyorezo coronavirus.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi ni “ukugira icyo dukora turwanya ihindagurika ry’ikirere” nk’uko bivugwa n’umuryango w’abibumbye.
Iki cyo ni ikibazo gihangayikishije isi n’abayituye uyu munsi ndetse kizanagora cyane abazayitura mu gihe kizaza, uyu munsi washyiriweho kugira icyo duhindura mu gukemura icyo kibazo.
Tariki 22/04/1970 abaturage ba Amerika bagera kuri miliyoni 20 bagiye mu mihanda bamagana ubujiji bwariho mu kwangiza isi, basaba ingamba nshya ngo irengerwe.
Iyo tariki yahise yitwa “umunsi w’isi” ndetse ugenda wizihizwa no mu bindi bihugu by’isi.
Kuva ubwo muri Amerika hatowe amategeko arengera ibidukikije, itegeko rirengera amazi meza, umwuka mwiza n’ibinyabuzima biri gucika.
Mu 2016 UN yahisemo ko ku itariki nk’iyi aribwo hasinywa amaserano mpuzamahanga ya Paris yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere.
Ni iki isi dutuye idusaba?
Ubutumwa bwatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU) buvuga ko isi idutuje idusaba kugira icyo dukora mu kuyirengera.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yagize ati:
“Tugomba kurushaho kugira icyo dukora mu kurinda umubumbe wacu coronavirus ndetse n’akandi kaga kose gakomoka ku iyangirika ry’ikirere”
Imiriro y’ishyamba n’ubushyuhe bw’ikirenga biherutse gutwika Australia, icyorezo cy’inzige giheruka kwibasira Afurika y’iburasirazuba.
Ubu n’icyorezo kidasanzwe mu mateka y’isi cya virus yiswe Covid-19 kiri kugarika ingogo, inkomoko yabyo abahanga bavuga ko ari urusobe rw’imibereho ya none.
UN ivuga ko ihindagurika ry’ikirere ryahinduye byinshi ku buzima kamere n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibyo ni nk’iyangizwa ry’amashyamba, ikoreshwa nabi ry’ubutaka, kwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere no kwiyongera kw’ubucuruzi butemewe bw’inyamaswa n’ibizikomokaho.
Iki cyanyuma kikaba kivugwa mu gukwira kw’indwara ziva ku nyamaswa zijya mu bantu nka Covid-19.
Ishmi ry’ibidukikije rya UN rivuga ko mu ndwara nshya ziboneka mu bantu buri mezi ane(4), 75% byazo ziva ku nyamaswa.
UN isaba abatuye isi ko umunsi nk’uyu ubibutsa ko bakwiye gutekereza ku kugera ku bukungu bitabangamiye isi n’ubuzima.
Bakirinda bimwe cyangwa byose muri biriya bikorwa byandiza uyu mubumbe dutuye bigashyira ubuzima mu kaga.
UN ivuga ko igikorwa gito mu kurengera isi, ariko gikozwe na buri wese n’umutima ushaka, cyakiza benshi none n’abazaza nyuma yacu.
Ndacyayisenga Jerome