Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga kandidatire ya Me Ntaganda itatambuka kubera imiziro afite mu bisabwa umukandida Perezida nk’uko bikubiye mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Itangazo ryasohowe ejo kuwa 19 Gicurusi 2022 ryashyizweho ukono na Me Ntaganda Bernard uvuga ko ari Perezida Fondateri wa PS IMBERAKURI ,rivuga ko yiyemeje kuzahatana ku mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka wa 2024.
Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika , Ntaganda yabajijwe niba yibuka ko umuntu wakatiwe n’inkiko atemerewe guhatana ku mwanya w’Umukandida Perezida,yasubije ati:”Muri Politiki bucya bucyana ayandi !Bishobora kuzagera muri uriya mwaka iyo miziro wenda yaravuyeho,kuko Nyakubahwa Perezida Kagame na Nelson Mandela bari bafite imiziro yo kutiyamamaza ariko igihe cyarageze biremerwa.”
Me Ntaganda yakomoje kuri Nelson Mandela wafunze imyaka 25 ndetse akaba yarigeze anakatirwa n’urwo gupfa ariko bikarangira atorewe kuyobora igihugu cy’igihangage nk’Afurika y’Epfo.
Me Ntaganda Bernard yiyongeye ku bandi bagabo babiri bahoze ari abanyamakuru b’ikinyamakuru Umuseso aribo Didace Gasana na Depite Frank Habineza Umuyobozi w’ishyaka DGPR bamaze kwerura ko bazahatana n’umukandida wa FPR Inkotanyi.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ibyo Me Ntaganda yakoze biganisha kuri wa mugani bavuga ngo yateye ibuye mu gihuru ashaka kureba ikivumbuka !Kubera ko azi neza ko kandidatire ye itakwemerwa kubera ko yahanishijwe igifungo kirenze amezi 6 kandi ibi akaba ari umuziro ntakuka udashobora gutuma yemererwa guhatana mu matora.
Mwizerwa Ally