Mukankiko Sylvie ni umwe mu Banyarwandakazi bamamaye cyane muri opozosiyo Nyarwandsa ikorera hanze kubera udushya yakunze kugaragaza mu magambo ye by’umwihariko kuva aho ashinze urubuga rwa Youtube yise” Mukankiko w’umutabazi.
Kuri uru rubuga niho Mukankiko akunda kumvikanisha ibitekerezo bye bya politiki ariko benshi mu bamukurikira bagakunda kumunenga amagambo ye yuzuyemo ubuhezanguni n’Ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 doreko asanzwe ari umwe mu batangije ishyirahamwe “ Jambo ASBL” rigizwe n’urubyiruko rw’abantu bahoze mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvenal n’abana ba Mbonye Umutwa umwe bacurabwenge bambere ba MDR Parmehutu.
Ubuhezanguni bwa Mukankiko bushimangirwa n’uburyo atangira ibiganiro bye kuri urwo rubuga kuko atangira acuranga indirimbo za Bikindi zashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi ndetse bikaba ari kimwe mu byatumye Bikindi akurikranwa n’urukiko mpuzamahanga rwashiriwe u Rwanda kuko yahamwe n’ibyaha byo guhanga indirimbo zibiba amacakubiri mu Banyarwanda zanagize uruhare mu gutuma Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa.
Yatunguye benshi yibasira abahoze muri EX FAR baba muri opozosiyo
Mukankiko asanzwe ari Minisitiri muri Guverinoma ya Baringa yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas ,asanzwe azwiho kuba yibasira no gusebya ubutegetsi bw’uRwanda ariko kuri iyi nshuro yatunguye abantu babarizwa muri iyo mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda, ubwo yabibasiraga abahoze mu ngabo zatsinzwe aho avuga ko ibyo bamaze imyaka birirwamo ngo ngo ni politiki ari ubusa ndetse ko ntacyo bazabasha kugeraho ngo kuko ari abapfayongo .
Yagize ati:” Kuva muri 1990 muracyazenguruka Isi yose Muvuga ubusa. Bamwe ngo nari Jeneral abandi bati nari Majoro ngo icyatumye dutsindwa n’uko abazungu batwimye amasasu ngo badufatiye ambargo! Murasobanura uburyo mwahunze mwirirwa mu bazungu muvuga ubusa. Niba mubishoboye mufate Amasasu murwane! Mwarangiza ngo muri abagabo ngo nari Jenerali ngo nari majoro? Mwari mwumva abazungu bicara bakavuga ibyubwicanyi. Mwe nibyo muhoramo .
Mukankiko akomeza avuga ko abahoze mu ngabo zatsinzwe EX FAR bahunze bakazungurukana abantu mu mashyamba ya Congo bamwe barapfa abandi bararindagira none imyaka ibaye 31 bari muri Jugujugu ndetse ko n’amashyaka bashinze yamaze kuzima burundu ko ntacyo amaze ko asa natariho ngo akaba ariyo mpamvu bakora ibintu ariko bwacya bigahita bisenyuka ndetse ko birirwa babeshya Abanyarwanda bo muri opozisiyo ko bazabacyura.
Ati:’’ Imyaka izashira ari 1000 ntacyo mugeraho .Ko buri wese yaje ku giti ke mwaretse akaba ariwe wicyura? Ese muzi icyo bita politiki ntayo muzi icyo muzi ni ugufana . Nibyo mushoboye.
Yanongeyeho ko benshi muri bo ubu bahisemo gukorera politiki yabo kuri za Zoom aho kujya kuyikorera mu Rwanda ngo ibi akaba aribyo bigaragaza imbaraga zabo nkeya muri politiki.
Nyuma y’aya magambo ya Mukankiko Sylvie benshi mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bavuga ko bakomeje kwibaza uko aza gufatwa muri opozisiyo ngo kuko bari basanzwe bamuziho gusebya Leta y’uRwanda none akaba atangiye kwibasira abahoze muri EX FAR kandi aribo bari basanzwe bahuje Ingengabitekerezo .
Hari abavuga bati:” Nyamara uyu mushiki wacu ashobora kuba afite ihungabana niba atarahinduye umuvuno. Abandi bati” Ibi ntibisanzwe ahubwo ni ubukangurambaga bwuzuye ubuswa”
Abakurikiranira hafi politiki y’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bavuga ko usibye Mukankiko hari n’abandi benshi bamaze kurambirwa ibinyoma babwirwa ko bazabacyura mu Rwanda bakoresheje intwaro ariko ngo amaso akaba yaraheze mukirere kubera ukuntu imyaka imaze kubabana myinshi bizezwa ibitangaza ariko bakaba batarabasha kugira icyo bageraho.
HATEGEKIMANA Claude
kuki mwitwaza buri gihe abazungu, mwar mwumva KAGAME asaba na rimwe inkunga abazungu? niyo yayisaba ntabyo avuga. arabubaha kandi akagira uburyo abaganiriza. naho mwe mubahoza mu kanwa wagirango bavuka CYABINGO.
Ariko ubundi mwo mwatashye ko bagenzi banyu aribo bari ku ngoma mu Rwanda. abari i buraya birirwa babasinziriza kubera ko bo bahaze umugati wabazungu.