Abantu bakunze gukurikira amagambo ya Padiri Thomas Nahimana umupadiri ubarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda , Nti batinye kuvuga ko uyu mupadiri ubarizwa mu gihugu cy’ubufaransa ashobora kuba yaracanganyikiwe, abandi bakungamo bati , ahubwo ashobora kuba yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge.
Bamwe mu basesengura politiki yo muri opozisiyo harimo uwitwa Nsengiyumva Sylvestre ntibatinya kuvuga ko politiki ya Padiri Thomas Nahimana ikennye mu bitekerezo ,politiki ishingiye ku kinyoma , byacitse ntakindi igamije uretse gushyushya imitwe
Nkuko Nsengiyumva yabivuze ngo Padiri Thomas Nahimana yibwira ko guhimba ikinyoma cy’uko Perezida w’uRwanda atakiriho byamufasha cyangwa byamuha inzira imugeza mu Rugwiro.
Ní mugihe padiri Nahimana yaramaze igihe kitari gito agerageza guhimba ikinyoma avuga ko abizi neza ko Perezida w’u Rwanda yitabye Imana.
Nyuma yaho byaje kugaragara ko amagambo ya Nahima kuri Perezida w’u Rwanda ari ibinyoma byambaye ubusa . Gusa we yakomeje kwihagararaho bya nyirarureshwa ariko biza kurangira yihaye amenyo y’abasetsi .
Mu kwezi k’ukuboza 2020 bwo byabaye agahomamunwa k’uko Padiri Thomas Nahimana abinyujije kuri Radiyo ye yise ” Isi n’ijuru’ yihandagaje agatera icya Semuhanuka abanyarwanda baba muri opozisiyo ko ni birenga kuwa 31 Ukuboza 2020 RBA itaratangaza ko Perezida w’uRwanda yapfuye ibyo avuga bizaba ari akinyoma ndetse ko azahita afunga Radiyo ye “Isi n’ijuru'” asanzwe acishaho ibiganiro .
Ibi ariko byakomeje gushidikanwaho bamwe bati” Ni yamagambo y’umupadiri wataye inshingano ze” abandi bati” Ntakindi agamije uretse gushyushya imitwe y’abantu.
Ibi ariko Ntibyatinze kugaragara k’uko ubwo bamwe mu batifuriza uRwanda amahoro bari bategereje isaha ya Nahimana bakamye ikimasa basanga Padiri yongeye kubapfunyikira amazi nkuko asanzwe abikora .
Bategeje umupadiri wahisemo gutangaza ibinyoma baraheba ahubwo babona Perezida w’uRwanda Paul Kagame ari kuvuga ijambo risoza umwakwa 2020.
Benshi bahise batangira kwibaza niba Padiri Thomas araza gufunga Radiyo ye nk’uko yabivuze cyangwa arateka indi mitwe nyuma yo kugaraza ubushobozi buke mu kuvugisha ukuri? Gusa ubu Padiri ntarakora ibyo yemereye opozisiyo iba hanze ngo afunge Radiyo ye nk’uko yabivuze.
Abakurikiranira hafi politiki ya Padiri Nahimana Thomas bemeza ko ari umugabo udafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu kuko amagambo ye aruta ibikorwa bye kandi ari umugabo wu muhanga mu k’ubeshya no kuriganya abantu.
Ngo akaba agamije kwimenyekanisha yuririye ku kinyoma
Hategekimana Claude