Perezida Felix Antione Tshisekedi aherutse kumvikana mu kiganiro, yivugira ko biyemeje gukoresha inzira ya DemOkarasi, aho gukoresha intambara, ahangana n’umutwe w’inyeshyamba za M23.
Ibi yabitangarije mu kiganiro aherutse gutambutsa kuri Radio BBC, ubwo yivugiraga ko yifuza ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yifuza ko cya cyemuka binyuze muri Dipolomasi, nyamara hadaciyemo iminsi n’itatu ingabo ze zahise zitera ibirindiro by’inyeshyamba za M23.
Nyuma y’uko urugamba rwongeye gukara kuwa 20 Ukwakira hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23 ndetse bikanabaviramo gutakaza utundi duce dutandukanye turimo na Ntamugenga, inaherereyemo inzira ihuza umujyi wa Rutshuru na Goma,abakurikiranira hafi Politiki y’iki gihugu bavuga ko uyu mukuru w’igihugu ashobora kuba avangirwa n’abo bayoborana , bigatuma ahuzagurika mugufata ibyemezo.
Si ubwambere kandi afashe icyemezo ariko kigahindurwa ikubagahu kuko n’izi nyeshyamba zihanganye n’ingabo z’igihugu zumvikanye kenshi zimushinja ko hari ibyo basezeranye nyamara bikaba byaranze kujya mubikorwa.
Izi nyeshyamba kandi zivuga ko zafashe intwaro kubera ko amasezerano zagiranye na Leta kuwa 23 Werurwe muri 2009, nyamara akaba yaranze gushyirwa mubikorwa.
Benshi mubakurikiranira hafi Politiki ya DRC rero bakunze kumvikana bavuga ko uyu muyobozi niba adatuje ngo areke guhuzagurika mu myanzuro itandukanye afata, amahoro bazayabona nk’inzozi, cyangwa se bayasome mu bitabo.
Umuhoza Yves
Hari ibintu 2. Amatora y’umwaka utaha 2023. Hari noneho no kuba Tshisekedi azatsinda ayo matora, Byavuzwe ko atatsinze amatora yamushyize ku butegetsi ahubwo ari Kabila wamushyizeho. Ubusanzwe sinzi uwatamitse u Rwanda abanyekongo kw’isonga Martin Fayulu, Denis Mukwege, Adolphe Muzito n’abandi ariko Ibi Tshisekedi ari gukora ashobora kuba ashaka kwigarurira imitima y’abanyekongo kuko abizi ko iyo wanga u Rwanda, abanyekongo bakuyoboka. Iyo ukurikiye ibintu Tshisekedi avuga usanga ar’ibyo ba Mekwege, Muzito, Fayulu n’abandi baba basanzwe bavuga. Nta rukundo Tshisekedi afitiye abanyekongo bo mu burasira zuba usibye kugira umutekano muke wabo mpamvu yo gusubika amatora.Kuko inzira zo kurangiza kiriya kibazi zirahari kandi arazizi. Bisa nkaho amahanga amaze kumenya ayo mayeri kuko ngo zimwe mu ngabo zo muri EAC ngo zisubiriye iwabo bucece(Soma infos.cd). Ntawe umuvangira n’intambara yo gushaka ubutegetsi atavunitse.