Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko Raporo z’inzobere yakozwe n’abaganga, rishobora gutuma Umucamanza Iain Bonomy amurekura atari uko yabaye umwere ahubwo ku bw’ubuzima bwe.
Mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi, rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, urukiko rukomeje guhata ibibazo inzobere, zakoze raporo ku buzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside.
Kuri uyu wa Gatanu w’icyumweru gishize hakumeje kumvwa Prof. Henry Kennedy, umwe mu nzobere eshatu zigenga zakoze iyo raporo, yari ari mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi.
Kabuga utarahawe ijambo, yari akurikiye mu buryo bw’amashusho, ari kuri gereza y’urukiko i La Haye. Mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa.
Maître Dov Jacobs wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije Prof Kennedy niba kuburanishwa ku bimenyetso (trial of the facts) byateza Kabuga umunaniro utari ngombwa na wo wagira ingaruka ku izahara ry’ubuzima bwe.
Ni nyuma yuko raporo y’inzobere yanzuye ko ubuzima bwe butuma “adashobora kwitabira mu buryo bwa nyabwo” urubanza rwe.
Prof. Kennedy yasubije ko hari itandukaniro ku kuba ahari harimo kuba iburanisha, no kugira uruhare muri iryo buranisha.
Uyu munyamategeko yamubajije niba ubwo buryo bukomeje mu gihe kirekire – nk’urugero mu mwaka umwe n’igice uri imbere – byagira ingaruka ku buzima bwa Kabuga.
Prof. Kennedy yavuze ko bigoye gusubiza icyo kibazo, ariko ko ubushobozi bwo ku mubiri no mu bitekerezo bwa Kabuga bwagabanutse.
Mustapha El Baaj, umwe mu bagize inteko y’abacamanza bane baburanisha uru rubanza, yabajije Prof. Kennedy kuri bumwe mu buryo bushobora kuba bwakoreshwa muri uru rubanza, bw’inyandiko, akaba yabwira abunganizi be icyo ashaka bakakigeza ku rukiko.
Yamusubije ko kuri ubu ubwo bushobozi kuri Kabuga “buri hasi cyane”. Yanavuze ko bisa nkaho Kabuga “adashobora gusoma cyangwa kwandika” kandi ko bitagaragara niba ibyo yarigeze kubimenya, bikaba byaba ari ubu atabizi honyine.
Ikindi ngo kuri we, kwibuka ibintu bya kera “kwangiritse cyane” kurusha kwibuka ibintu bya vuba aha. Kuba rero ibyo yibuka byaba ari ukuri koko byaba birimo “amakenga kurushaho”.
Prof. Kennedy yibukije ko Kabuga yamubwiye ko yakwifuje ko urubanza rutaba. Aho ni ho umucamanza El Baaj yabajije niba icyo atari ikimenyetso cyuko asobanukiwe ibirimo kuba. Asubiza ko bishoboka ko yumva ko byagira ingaruka ku kuntu ubuzima bwe bumeze ubu.
Yanavuze ko Kabuga asobanukiwe icyo guhamwa n’icyaha bivuze, ko byatuma ashobora gufungwa igihe kirekire, ndetse no kudahamwa n’icyaha, ko byo byatuma arekurwa.
Yanabajijwe niba nk’iyo avuze ko ashaka kuba ari mu iburanisha, atari ikigaragaza gusobanukirwa icyo ashaka, asubiza agira ati “yego”, ko ibyo bibigaragaza.
Ese mu gihe koko Umucamanza yasanga Raporo yatanzwe n’abaganga ku buzima bwa Kabuga ivuga itegeko rivuga iki?
RWANDATRIBUNE.COM