Inteko Ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoye umwanzuro usaba Leta y’u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina wahoze akuriye Impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe na FNL nk’umutwe wa Gisirikare wari uyishamikiyeho.
Ku rundi ruhande ariko Leta Y’u Rwanda ifata Paul Rusesabagina nk’uko Leta Zunze ubumwe zafataga Bin Laden ndetse zikaba zaraje kumuhitana kuberako yari abangamiye umutekano w’Amerika.
Paul Rusesabagina nawe ashinjwa na Leta y’u Rwanda gushinga no gutera inkunga umutwe wa FLN yari akuriye
Urukiko i Kigali rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bari bawukuriye.
Hari kandi n’ibimenyetso simusiga bishinja Rusesabagina ku ku kuba yaragize uruhare rufatika mu bitero bitandukanye umutwe wa FLN ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba wagabye mu karere ka Nyaruguru mu bihe bitandukanye bigahitana bamwe mu baturage ndetse ukanasahura imitungo yabo.
Iy niyo mpamvu u Rwanda rufata Paul Rusesabagina nka Bin Laden wari warazengereje umutekano w’Abanyamerika bagahitamo ku mwivugana. Paul Rusesabagina we ntiyishwe nka Bin Laden ahubwo yahawe ubutabera .
Ese u Rwanda ruzemera kumurekura?
Si ubwambere u Rwanda rusabwe n’ibihugu bitandukanye kurekura Paul Rusesabagina ariko narwo rugasubiza ko Paul Ruseabagina afite ibyaha akurikiranweho n’ubutabera bw’u Rwanda kubera gushinga no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba yagabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.
U Rwanda kandi bwavuze ko rufite ubutabera bwigenga nk’ibindi bihugu byose byityo ko ntawe ugomba kurwotsa igitutu kuri iyo ngingo.
Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bemeza ko bigoye cyane kugirango u Rwanda rurekure Paul Rusesabagina rufata nka Osama Bin Laden warwo.
Ikindi kurekura Paul Rusesabagina bivuze ko na Nsabimana Callixte Nsakara n’abandi barwanyi ba FLN nabo bahita barekurwa kuko Paul Rusesabagina ariwe wari ubayoboye ubwo yari umuyobozi wa MRCD-FLN.
Hategekimana Claude
Aba badepite wagira ngo Abanyarwanda by’umwihariko abakomoka za Murama iyo Rusesa avuka bagize uruhare mu kubatora ngo bababere Intumwa!
Ahubwo ni twe nk’u Rwanda twiteye ibyo bibazo aba yarakatiwe urwo gupfa kdi agahita yicwa kuko abo yicishije bari abaturage basanzwe badafite aho bahuriye na Politiki.