Ku munsi wejo tariki ya 17 Werurwe 2022 umuvugizi wa Leta y’uRwanda Yolande Makolo abicishije ku rukuta rwe rwa Twitteryagaragaje bimwe mu bibazo bibiri bikomeye Uganda igomba kubahiriza kugirango umubano urimo ugenda uzanzamuka hagati y’uRwanda na Uganda urusheho gushimangirwa.
Mu bibazo bibiri Yolande Makolo yashize ahagaragara harimo icy’abantu baba mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda baba muri Uganda n’ikindi cy’abandi bantu u Rwanda rushinja gukwirakwiza icengezamatwara rigamije gusebya ubutegetsi bw’uRwanda bakoresheje itangazamakuru rya Uganda ndetse banakorana n’imitwe nka RNC,Rud-Urunana n’iyindi.
Abo ni Sula Nuamanya ,Prossy Bonabana, Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere ,Robert Higiro, Asiimwe Kanamugire na Gerard Tindifa n’abandi benshi muri aba bose bakaba bakorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa umutwe ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe w’iterabwoba.
Yagize ati:” Nubwo hari ibyagezweho ndetse n’inzinduko ebyiri za Lt Gen Muhoozi Kayinerugaba i Kigali biracyari ngombwa kwita ku bibazo bitakemutse byagaragajwe kuva mbere, birimo icy’abanzi bazwi bashaka guhungabanya uRwanda, bagikorera Uganda.”
Ese Uganda izabasha gukemura kino kibazo?
Benshi bakomeje kwibaza niba Leta Ya Uganda izashyira mu bikorwa ibyo uRwanda ruyisaba maze igatangira guta muri yombi cyangwa kwirukana ku butaka bwayo abantu bose baba mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda mu rwego rwo kugaragaza niba koko yifuza ko umubano wayo n’u Rwanda wongera kuzahuka nk’uko byari bimeze mbere.
N’ubwo bisa naho bitazorohera Uganda gufata uwo mwanzuro amakuru yo kwizerwa agera kuri twandatribune avuga ko, ubu Uganda Ntayandi mahitamo ifite ngo kuko yamaze kubona ko gukorana n’ubutegetsi bw’uRwanda aribyo ifitemo inyungu kuruta gukorana n’imitwe igamije kururwanya.
Ikindi ngo n’uko ubu abategetsi ba Uganda bashobora kuba baratangiye kongorera bucece bamwe mu bantu bo hejuru baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda baba Uganda gutangira gushaka iyo berekeza by’umwihariko abayoboke ba RNC na Rud Urunana ndetse ngo hakaba hari n’abamaze kwimukira muri Zambia.
Umwe mu bantu bari mu butegetsi bwa Uganda utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko Impamvu Uganda igomba gufata uno mwanzuro uko byagenda kose ari uko nayo izi neza ko mubyo uRwanda rwayisabye kubahiriza kugirango umubano w’ibihugu byombi wongere gusubira mu buryo ibifite uburemere ari icy’abantu baba mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba Uganda bityo ko hari icyo ubutegetsi bwa Perezida Museveni bugomba kubikoraho bugakemura iki kibazo. Ngo bitagenze gutyo ntakizere kirambye ngo umubano w’ibihugu byombi wongere kuba mwiza nk’uko byahoze mbere.
Yagize ati:” Ubutegetsi bwacu ntayandi mahitamo mbona bufite niba bushaka kongera kubana neza n’uRwanda usibye kugira icyo bukora ku kibazo cy’abantu baba hano baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda. Perezida Museveni agomba gukemura icyo Kibazo .”
N’ubwo bimeze gutyo ariko ,hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kugaragaza ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi harimo nko gufungura imipaka ihuza ibihugu byombi yarimaze imyaka isaga 4 ifunze.
U Rwanda ntirwahemye kugaragaza ko iki kibazo aricyo nyamukuru cyangwa kiri k isonga kikaba n’ ipfundo ry’ikibazo ku mubano umaze igihe utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.
Hategekimana Claude