Muri Gabon itsinda ry’Abasirikare ryahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo wayoboraga iki gihugu, nyuma y’amatora aherutse kuba muri iki gihugu kuwa 26 Kanama 2023 itsinzi ikegukanwa na Ali Bongo, ukomoka mu muryango wa Bongo, umuryango umaze imyaka 53 uri ku butegetsi muri iki gihugu.
Aba basirikare bakimara guhirika ubutegetsi bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu muri Gabon bavuga ko bafashe ubutegetsi.
Ibi kandi babikoze nyuma yo kuvuga ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yabaye ejo bundi kuwa 26Kanama 2023 aho batangaza ko uyu mugabo yagize amajwi ari munsi y’ayari agenywe.
Ni ibintu byanasubiwemo n’akanama k’amatora kavuze ko Bongo yatsinze n’amajwi ari munsi ya bibiri bya gatatu by’amajwi yose, muri ayo matora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko yabayemo uburiganya.
Ese guhirikwa ku butegetsi kwa Ali Bongo byaba bifitanye isano no gushyira akadomo ku butegetsi bw’umuryango wa Bongo?
Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryatangajwe n’itsinda ry’abasirikare 12, ubwo babitangarizaga kuri Televiziyo y’igihugu, benshi bahise batangira kwemeza ko iri ariryo herezo ry’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo umaze imyaka 53 uyoboye iki gihugu.
Iki gihugu cyahoze gikoronezwa n’Ubufaransa nacyo cyiyongeye ku mubare w’ibihugu byakoronezwaga n’Ubufaransa gihiritse ubutegetsi nyuma ya Niger iherutse kubikora.
Nk’uko byatangajwe n’aba basirikare kandi ngo inzego zose za Guverinoma zasheshwe bakaba bagiye gushyiraho izabo, nk’uko babitangarije kuri shene ya televiziyo yitwa Gabon 24, bagira bati”
Gabon: Menya Ali wahoze ari Alain Bongo washegeshwe na ‘stroke’ akaba ashaka gutegeka kuri manda ya gatatu
Abasirikare 12 bagaragaye kuri televiziyo batangaza ko baburijemo ibyavuye mu matora kandi ko basheshe “inzego zose za repubulika”. Twafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho”.
Ibni bikagaragaza ko uyu muryango wari warigaruriye igihugu mu myaka ingana gutya waba ugiye kwirukanwa burundu mu butegetsi bw’iki gihugu.
Ali Bongo yari yasimbuye se Bongo, w’imyaka 64, nawe wagiye ku butegetsi muri 2009 asimbuye se Omar Bongo wari umaze gupfa.
Ihirikwa ry’ubutegetsi kandi si ubwa mbere rigeragejwe kuko nyuma y’uko Perezida Bongo agize ikibazo cy’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (ib bizwi nka stroke),akamara igihe cyenda kugera ku mwaka atari gukora nyuma yahoo abasirikare bagerageje guhirikas ubutegetsi ariko biburizwa mo ndetse hafungwa abasirikare bari bateguye iki gikorwa.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune