Kuwa 14 Ukuboza 2021 abanyapolitiki babiri aribo Madame Victoire Ingabire Umuhoza perezida w’ishyaka Dalfa Umurinzi na Me Bernard Ntaganda uyobora Ishyaka PS Imberakuri igice kitaremerwa n’amategeko y’uRwanda banditse inyandiko bise “ Urwandiko rw’inzira rugamije kugeza uRwanda kuri ejo hazaza Heza.
Iyi nyandiko ngo bakaba barayishikirije Perezida Paul Kagame bamusaba gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo.
Kuwa 14 Ukuboza 2021 Madame Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda bateguye ikiganiro batumiyemo amashyaka,imiryango idaharanira inyungu irwanya ubutegetsi bw’uRwanda by’umwihariko abakorera hanze ngo hagamijwe gushigikira no gusaba ko ibiyikubiyemo byatangira gushirwa mu bikorwa
Iyi nyandiko ariko yakunze gukemangwa n’abatari bake bitewe ahanini n’abayanditse ndetse na bimwe mu byifuzo biyikubiyemo by’umwirahiriko ku ngingo irebana n’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda
Abakunze gukurikirana Madame Victoire Ingabire Umwe mu banditse uru rwandiko ubwo yazaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2010 ,bibuka amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi byagaragaye ko ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside aho yavuze ko yabonye urwibutso rw’Abatutsi gusa ariko atabona urw’Abahutu. Aha akaba yarashakaga kugaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyeri “Double Genocide”.
Benshi mu banyarwanda bumvise ayo magambo ya Victoire Ingabire bakubiswe n’inkuba abandi bagwa mu kantu batiyumvisha ukuntu amagambo nkayo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside yavugirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Gusa abari basanzwe bazi neza ingengabitekerezo y’amwe mu mashyaka n’imiryango nka PS Imberakuri,FDU Inkingi, Ishema Party,CNRD , Jambo ASBL n’indi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze ndetse Victoire Ingabire yaje aturukamo , ntibatunguwe n’ayo magambo ahembera amacakubiri ya Victoire Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi
Kuba Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bafite imikoranire ndetse bakomeje gukorana n’iyo mitwe ikorera hanze ifatwa na Leta y’uRwanda nk’imitwe y’iterabwoba irimo ARC, CNRD, FDU Inkingi n’indi miryango nka Jambo ASBL, Association Seth Sendashonga bakunze kurangwa no guhakana no gupfobya Genoside yakorewe Abatutsi 1994 nabyo ni ikindi kibazo gikomeje gutuma bashidikanwaho.
Ibi bishimangirwa n’uburyo Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda muri icyo kiganiro batumiyemo iyo mitwe yose y’iterabwoba ndetse itemewe n’amategeko y’u Rwanda kubera ibikorwa byayo bigamije guhungabanya umutekano w’uRwanda, ingengabitekerezo ya Jenoside no guhembera amacakubiri ashingiye ku moko .
Hiyongeraho kandi kuba yaba Ishyaka DALFA Umurinzi rya victoire Ingabire na PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda nayo ataremerwa gukorera ku butaka bw’uRwanda bityo ibikorwa byayo bya politiki ku butaka bw’u Rwanda bikaba bifatwa nk’ibitemewe.
Izi ngingo zose akaba arizo zikomeje gutuma ibikubiye mu rwandiko rw’inzirira rugamije kugeza u Rwanda aheza nk’uko rwanditswe na Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda k’ubufatanye n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ikorerara hanze bidashobora gupfa kwizerwa bitwe n’uko ibitekerezo byuzuyemo byaturutse mu bantu babaswe n’ ingengabitekerezo ya jenoside ndetse bashinjwa ibyaha by’iterabwoba bituma ubushobozi bwo kuba babasha kugeza Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge ari hafi ya ntabwo.
Hategekimana Claude