Imiryango yacu ikoresha inyanya hafi ya buri munsi ariko hari bamwe bazikoresha batazi umimaro zimariye umubiri wacu, gukoresha inyanya kenshi bigabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe ndetse binatuma umubiri wacu ukora neza.
Inyanya zigizwe n’intungamubiri nyinshi zo mu bwoko bw’amavitamini ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye.Byibuze urunyanya rumwe rushobora gutanga 40% bya vitamin C umubiri ukenera buri munsi.Numara kumenya akamaro k’inyanya, bizatuma udashobora kuzibura mu mafunguro yawe ya buri munsi nkuko ikinyamakuru India Times cyabyanditse mu nkuru igira iti ’ 10 Unbelievable Health Benefits of Tomatoes That Should Make Them A Part Of Your Daily Diet’ yo ku wa 27 Werurwe 2017.
1.Inyanya zifasha amaso gukora neza bigatuma ureba neza
Twese tuzi ko Vitamini A ari nziza ku maso, ibi rero bituma urunyanya rukungahaye kuri iyi vitamini ruba ntagereranywa mu kurinda amaso bigatuma umuntu areba neza. Ikindi kandi, kurya inyanya ni byiza kuko birinda ubuhumyi.
- Inyanya zifasha kugabanya ubukana bwa Diayabeti
Inyanya zikungahaye cyane ku myunyungugu yitwa chromium, ifasha abarwayi ba Diyabeti,kuko ituma isukari yabo ijya kuri gahunda bityo bigatuma bamererwa neza.
- Inyanya zifasha kugabanya ukwangirika guterwa no kunywa itabi
Inyanya kandi zibamo ubwoko bubiri bw’aside iyo bita coumaric acid na chlorogenic acid. izi zikaba zifasha kurinda umubiri kwangirika biterwa no kunywa itabi.Bantu munywa itabi rero mumenye ko mugomba kujya mwihatira kurya inyanya kuko ni ingirakamaro mu kurinda umubiri wanyu.
- Inyanya zifasha kugabanya urugimbu (cholesterol) mu maraso
Inyanya zikungahaye cyane kuri vitamin B n’imyunyungugu ya Potasiyumu. Ibi bikaba bifasha cyane mu kugabanya urugimbu mu mitsi y’amaraso, ibyo bigatuma umuvuduko w’amaraso ujya kuri gahunda, ndetse bikanakurinda umutima.
- Inyanya zigabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko
Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha inyanya, zitarimo turiya tubuto tw’imbere, bigabanya ibyago byo kugira utubuye mu mpyiko.
- Inyanya zifasha gusukura umubiri
Inyanya zigira intungamubiri zo mu bwoko bw’amavitamini A na C, zikagiramo n’izindi bita beta-carotene. Ibi bikaba bifasha gusukura amaraso, bigakuramo udukoko bityo bigatuma umubiri wawe wirinda indwara zitandukanye zishobora kukuzahaza. Uko urunyanya rutukura cyane ni ko ruba rukungahaye cyane kuri beta-carotene.
- Inyanya ni nziza ku musatsi
Vitamini A ituruka cyane mu nyanya ifasha umusatsi kumera neza, gukura neza ndetse no gukomera. Ikindi kandi ni nziza no ku maso, amagufa n’amenyo.
- Inyanya ni nziza cyane ku ruhu
Ushobora kuba utari uzi ko inyanya zigiramo ikinyabutabire bita Lycopene, cyifashishwa cyane muri bimwe bihenze abantu benshi bifashisha basukura mu maso, ibyo bita facial cleansers. Ibaze ko urunyanya ruhendutse, ariko rukaba rwagufasha gusa neza. Icyo bisaba ni ugufata urunyanya rukiva mu murima, ukarukata, ukarusiga mu isura yawe, ugategereza iminota 10, nyuma ugakaraba. Isura yawe izacya ndetse imere neza.
- Inyanya zifasha kurinda kanseri zitandukanye
Ikinyabutabire bita Lycopene kiboneka mu nyanya, gituma uturemangingo twa kanseri tutiyongera mu mubiri, ibyo bigatuma inyanya zifasha mu kurinda kanseri zitandukanye zifata umubiri wawe. Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ikinyabutabire cya Lycopene kiboneka mu nyanya, gifasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye nka: kanseri ya prostate, kanseri y’amara ndetse na kanseri y’igifu.
- Inyanya ni nziza cyane ku magufa y’umubiri wacu
Inyanya zikize cyane ku myunyu ngugu ya Kalisiyumu na vitamin K. Izi ntungamubiri zose, zifasha amagufa y’umubiri gukomera ndetse zigafasha gusana ahantu hangiritse mu mubiri.
Reka tubibutse kandi ko inyanya ziribwa zitetse cyanwa ari mbisi , gusa nk’uko dusanzwe tubizi ko imboga mbisi zigira vitamini nyinshi kurusha izitetse, nazo kuzirwa ari mbisi biba byiza kurushaho.
Adeline Uwineza