Burya uburyo bwizewe bwo kwirinda indwara zo mu kanwa ni ukoza mu kanwa umuntu akoresheje umuti w’amenyo wabugenewe, uburoso bw’amenyo no koza mu kanwa kabiri ku munsi, mu gitondo na nijoro.
Umuganga w’amenyo Beata Mukabahire, ukorera muri SOS Rwanda, yatangaje ko koza amenyo nijoro ari ngombwa kuko iyo umuntu aryamye mikorobe zirushaho gukura, zikaba zateza indwara zitandukanye zo mu kanwa nko gucukuka kw’amenyo, ifumbi n’izindi.
Yagize ati: “Kwirinda indwara zo mu kanwa ntibigoye, ni ukuba umuntu afite uburoso, umuti w’amenyo, no kwiga gahunda yo koza mu kanwa kabiri ku munsi mugitondo na nimugoroba.”
Yanongeyeho kandi ko hari abantu batita ku koza amenyo nijoro, ariko nijoro ni ahantu h’ingenzi umuntu aba agomba koza amenyo kuko ku manywa umuntu aba avuga, amacandwe akoza mu kanwa, kunywa amazi ariko nijoro iyo umuntu aryamye imvubura z’amacandwe ntiziyavubura cyane, kugeza kuri 1/10 ku yo umuntu aba afite ku manywa. Iyo umuntu asinziriye, aba afunze umunwa bigaha urwaho mikorobe kororoka.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bayitangarije ko boza amenyo mu bihe bitandukanye, ndetse bamwe bavuga ko mu gihe batitaye ku koza amenyo bitera indwara zitandukanye.
Umugore umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya yagize ati: “Noza amenyo kabiri ku munsi, mugitondo na nimugoroba ariko rimwe na rimwe ku mugoroba ndabyibagirwa, mba mbona amenyo asa neza, simbyiteho”.
Naho umusore yagize ati: Noza inshuro imwe, cyangwa kabiri igihe niriwe mu rugo nkaba hari aho ngiye kujya, none yatangiye gucukuka.”
Yongeyeho ko ibyo byaba byaratewe no kutoza amenyo buri gihe, by’umwihariko nijoro.
Umukobwa ku bijyanye n’isuku y’amenyo yavuze ko yoza kabiri, ariko akenshi nijoro atoza amenyo bitewe nuko anywa imitobe gusa.
Yagize ati: “Njye noza amenyo 2, ariko nijoro iyo nafashe umutobe wonyine sinyoza.”
Umuganga w’amenyo Mukabahire yasobanuye ko gucukuka kw’amenyo biterwa akenshi no gufata ibintu birimo isukari.
Yagize ati: “Gukoresha ibikungahaye ku isukari nka fanta, bombo, bigira ingaruka ku buzima bwo mu kanwa bitizwa umurindi no kuba mu kanwa dufitemo mikorobe zitagize icyo zitwaye ariko zishobora kugira icyo zitwara iyo uzishotoye. Iyo uzigaburiye, imbaraga zikoresha zirimo gutwika ya sukari bagiteri ziyihinduramo aside igatwika amenyo.”
Kugira ngo abantu birinde indwara z’amenyo basabwa koza amenyo nibura kabiri ku munsi n’umuti wabugenewe wujuje ibipimo.
Yagize ati: “Iyo umuntu yogeje amenyo akoresheje umuti w’amenyo wabugenewe ufitemo ‘Fluor’ ibarwa muri PPMF ari cyo gipimo cya Fluor iba iri mu muti w’amenyo, ku mwana w’imyaka 0-6: akoresha umuti w’amenyo urimo Fluor yo ku gipimo kiri hagati ya 500- 1000, umwana w’imyaka 6 kuzamura babara hagati ya 1000-1500.”
Abantu bagomba koza amenyo si abakuru gusa ahubwo abana batangira kozwa amenyo bakiyamera.
Uburoso bwiza bwo kogesha bugomba kuba bworoshye kandi busumbasumbana, hashyirwa umuti ku buroso, umuntu agahera ku menyo yo haruguru, akoza yayatandukanyije n’ayo hepfo, uburoso agasa n’ubuzengurutsa uhereye ku ishinya uzana ku menyo, noneho akoza no ku gice cy’imbere cy’amenyo.
Uwoza amenyo akomereza no ku rwasaya rwo hepfo nabwo akoza azengurutsa uburoso ku gice cy’inyuma kigaragara, agakurikizaho igice cy’imbere. Ibyo birangiye kandi arambika uburoso butambitse ku rurimi yarusohoye na rwo akarwoza.
Mukabahire yongeyeho ko icyo kinyabutabire ‘Fluor’ kirinda amenyo gucukuka, kandi umaze koza amenyo ari byiza kwirinda kwiyunyuguza mu kanwa n’amazi kugira ngo ya ‘Fluor’ ibe ikora akazi ko kurinda amenyo nibura iminota 30.
Uburoso bw’amenyo bwo burunyuguzwa bukabikwa buhagaze kandi ahantu hadafunze.
Ni ngombwa kwita ku isuku yo mu kanwa, kuko zimwe mu ndwara zo mu kanwa hari uburyo ziba zifitanye isano n’indwara zitandura nk’uko Imvaho Nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com