Ingabo n’abapolisi muri Eswatini boherejwe ku bigo by’amashuri guhangana n’abanyeshuri bamaze iminsi bigaragambya basaba ko habaho amavugurura ya politiki mu gihugu.
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri iki gihugu kigendera ku bwami, bamaze igihe banga kujya kwiga basaba ko habaho amavugurura.
Mu byo basaba harimo irekurwa ry’abadepite bafashwe mu myigaragambyo yabaye mu minsi ishize, kandi hagashyirwaho uburyo bwiza butuma uburezi bugera kuri bose ku buntu.
Lucky Lukhele, umuvugizi w’umuryango utegamiye kuri Leta, Swaziland Solidarity Network yabwiye AFP ko abo basirikare boherejwe ku mashuri gutera ubwoba abanyeshuri.
Mu myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Mbere, Lucky Lukhele yavuze ko hari abanyeshuri 17 batawe muri yombi barimo n’umwana w’imyaka irindwi.
Ishyaka Communist Party of Swaziland naryo ryatangaje ko hari abayoboke baryo icumi batawe muri yombi, harimo n’uwarashwe mu kuguru.
Umuvugizi w’igisirikare cya Eswatini, Tengetile Khumalo yemeje ko ingabo zoherejwe ku bigo, gusa avuga ko zagiye guhangana n’abanzi b’abaturage.
Ati “ Ntabwo bivuze ko hari intambara ahubwo ni ubufasha ku zindi nzego z’umutekano ngo bagarure ituze.”
Guhera muri Kamena uyu mwaka, abagize sosiyete sivile n’abatavuga rumwe na Leta bigaragambiriza mu mijyi ya Manzini na Mbabane ari nako basahura amaduka n’indi mitungo y’umwami Mswati III.
Abantu 27 nibo bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo. AFP yatangaje ko amashuri agera kuri 40 ariyo yagize uruhare mu myigaragambyo yo kuri uyu wa Mbere.a