Kunshuro ya 45 mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihe bidasanzwe byashyizwe cyangwa se Etat de siege mu ntara za Kivu y’amajyaruguru na Ituri yongerewe ibihe, mu gihe abatuye muri ibi bice batangaza ko ntacyo byabamariye.
Kongerera igihe ubutegetsi bwa Gisirikare Muburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemejwe n’Inteko Inshinga Amategeko kuri uyu wa 30 Werurwe aho bavuze ko bizaherakuri 01 Mata bikamara iminsi 15.
Muri iyi myanzuro abadepite 279 kuri 294 bagombaga gutora batoye uyu mwanzuro naho13 barabihakana mugihe 2 bo bifashe.
Iki cyemezo cyari cyafashwe kugira ngo harandurwe imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC, ibintu byatumye abaturage bihereza imihanda basaba ko ubutegetsi bwasubizwa mu maboko y’abasivire kuko ibyo baje gukora byabananiye.
Etat de siege yatangiye muri 2020 ubwo Perezida Tshisekedi yari amaze kujya k’ubutegetsi ariko kuva yabishyira mu bikorwa abaturage ntibahwemye kwicwa n’imitwe y’inyeshyamba ndetse bikaba bisa n’aho byarushijeho gufata indi ntera.
Inyeshyamba z’ADF zikomoka muri Uganda hamwe na CODECO ntibahwemye kwica abaturage no kubasahura ibyabo, muri aka gace kandi habarizwaga inyeshyamba za FDLR ndetse ni nabwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kwegura intwaro, kubw’ibyo byose bigatuma benshi bavuga ko ntacyo bakoze.
Etat de Siége yongerewe igihe kunshuro ya 45 mugihe iki gihugu kiri kwitegura amatora kandi kikaba gihanganye n’inyeshyamba za M23.
Uwineza Adeline