Abiy Ahmed yasubiye kuyobora ingabo z’igihugu zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bw’intara ya Tigray, nkuko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe kuri Twitter tariki ya 11 Ukuboza 2021 , Ubwo byatangazaga ko ingabo za Leta zafashe uduce dutandukanye twari mu maboko y’uyu mutwe bivuga ko ari uw’iterabwoba .
Byagize biti”ingabo za Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’intebe Abid Ahmed Ali wasubiye ku rugamba zafashe uruhererekane rw’imisozi rwa zobel, ruhuje uduce tw’ingenzi twa Arjo,Fokisa na Boren tunyuzemo umuhanda munini wa Woldia–Mekelle.”
Ibi biro byatangaje ko kandi ingabo za Leta ziri kugenzura imijyi y’ingenzi ya Dire Roqana na Sodoma ,,Uruhererekane rw’imisozi ya Ambasel n’uduce turukikije
Kuwa 8 Ukuboza 2021, ni bwo ibi biro byari byatangaje ko Abiy Ahmed yavuye kuri uru rugamba by’igihe gito, asubira mu biro gusubukura inshingano ze yari yarasigiye umwungirije tariki ya 24 Ugushyingo 2021.
Yasubiye ku rugamba , nyuma y’uko abarwanyi ba TPLF biri kuvugwa ko bafashe agace ka Lalibela kari ku rutonde rw’umurage w’isi , aka gace kari mu tw’ingenzi ingabo za Abiy Ahmed yari ayoboye zari zarigaruriye tariki ya 1 Ukuboza 2021.
Uwineza Adeline