Igihugu cya Ethiopia Kigiye kuba igihugu cya 2 cy’Afurika gishaka kwiyongera mu muryango wa BRICS ugizwe n’ibihugu 5.
BRICS yashinzwe mu 2009 nk’umuryango uhuza ibihugu birimo kwihuta mu iterambere bya Brezil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.
Ni umuryango ku rundi ruhande ufatwa nk’igice gishobora kugira ijambo rikomeye mu bibera ku Isi, bitandukanye n’ibimaze igihe iyobowe n’uburengerazuba bw’Isi.
Umuyobozi w’Ubunyamabanga bushinzwe Ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika, Oleg Ozerov, yavuze ko hari ibihugu byinshi bimaze kugaragaza ubushake bwo kwinjira muri BRICS, birimo Misiri na Algeria.
Yakomeje ati “Ibihugu bynshi byagaragaje ubwo bushake. Birimo na Ethiopia. Ariko ntabwo nabibara kubera ko umubare ukomeza kwiyongera. Iki kibazo kizaganirwaho mu nama ya BRICS. Ntekereza ko uko ibintu biteye kuzasobanuka vuba.”
Ni inama izaba ku wa 22 – 24 Kanama 2023, ikazabera muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko ibihugu bimwe bya Afurika birimo Misiri na Algeria byamaze gutanga ubusabe bwabyo mu buryo bwemewe, mu gihe ibindi byagaragaje ubushake.
Ibihugu bigize BRICS magingo aya byihariye 43% by’abatuye isibose, miu gihe bigize 16% by’ubucuruzi bw’isi. Ni umugabane munini kuruta ibihugu bigize G7.
Ni umuryango ufite abaturage miliyari 3.23, ndetse umusaruro mbumbe wabyo usaga miliyari ibihumbi $23.