Nyuma y’imirwano ikaze ihanganishije ingabo za Ethiopia n’abarwanyi ba TPLF, abantu baguye muri iyi mirwano babuze ababashyingura birangira bariwe n’impyisi.
Umwe mu bakozi b’umuryango utabara imbabare yabwiye BBC ati:“Muri Nzeri 9, 2022 abantu bane batubwiye ko mu mudugudu wa Shimblina, abantu 46 barundanyijwe maze bakicwa. Abaturage basanzwe bapfuye bicanywe n’amatungo yabo.’
Uyu akomeza avuga ko Imirambo y’aba baturage bari bishwe yabuze gishyingura basanga impyisi ziri hafi kuyimara yose ziyirya.
Ati“Impyisi zari zariye imirambo yabo, bashoboraga kumenyekana gusa kubera imwe mu myambaro yabo. Ababibonye bavuze ko nta mwanya bari bafite wo guhamba iyo mirambo kandi impyisi zari hafi kuyimaraho.”
Ibituma ubwo bwicanyi bwari bukabije, nk’uko abivuga, ni uko abishwe bose ari abo mu bwoko buto bw’aba Kunama, butigeze bwishora mu ntambara n’inzangano.
Cyakora ngo igiteye impungenge ni uko kubera ko impande zombi zirimo gutakaza abasirikare, iyo bageze mu midugudu ituwemo n’abanze gufata uruhande bashyigikira mu zihanganye umujinya wabo bawutura abo bahasanze bakabica.”
Ingabo za Tigray zivugwaho kugira uruhare mu gufata ku ngufu, kwica no gusahura mu bice byose barwanamo, mu gihe nabo bashinja Ingabo za Leta ya Ethiopia kwirengera ingaruka z’abasibvili bagwa mu mirwano ibahanganishije.
Ubu Tigray yabaye isibaniro ry’intambara, aho ingabo za Ethiopia na Eritrea ku ruhande rumwe, hamwe n’ingabo za Tigray People’s Liberation Front (TPLF), zirwanira kugenzura aka akarere kahoze kuva cyera kabonwa nk’ingenzi mu butegetsi muri Ethiopia.