Nyuma y’amezi 15 ingabo za Leta ya Ethiopiya zihanganye n’ingabo za Tigray, Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya yavuze ko hazabaho imishyikirano ku ihagarikwa ry’imirwano hagati ya guverinoma ye n’ inyeshyamba za Tigray .
Imishyikirano yo guhagarika imirwano hagati ya guverinoma ya Etiyopiya n’inyeshyamba za Tigray ishobora gukorwa muri iyi minsi. Ku wa kabiri, umuyobozi wa komite ishinzwe ibibazo rusange w’ Amerika muri Etiyopiya, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, ko Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed abitekereza atyo. Gusa Abiy Ahmed ntabwo yigeze abivuga kumugaragaro kuko ibikorwa mpuzamahanga byabunzi bikomeje imirimo yabyo
Nkuko byatangajwe n’uyu Mesfin Tegenu yagize ati” jyewe ubwanjye niganiriye n’umukuru wa guverinoma ya Etiyopiya , ambwira ko biteguye imishyikirano kandi ko ariyo nzira nziza yatugeza ku iterambere nyaryo.Ni intumwa nshya idasanzwe y’Amerika yasuye Etiyopiya mu cyumweru gishize“
Nta bisobanuro nabike byatangajwe kurukuta urwarirwo rwose rw’umuyobozi bivuye ku muvugizi wa Abiy, cyangwa ku muvugizi w’inyeshyamba za Tigray.
Mesfin yatangarije AFP ko Abanya Etiyopiya bifuza ko iyi ntambara yarangira , ziriya nyeshyamba zigashyira intwaro hasi. Ubuyobozi bwa Ethiyopiya mugushaka icyagarura amahoro mu gihugu bwateguye ibiganiro kugira ngo bavugutire hamwe umuti urambye.
Gusa kuri uyu wa mbere imirwano yongeye kubura ngo kubera ko imfashanyo itariri kugera kubaturage, bo mu ntara ya Tigray bituma habaho imirwano bibasiye leta.
Mu minsi ishize imiryango y’abibumbye yavuze ko abaturage bo muri aka gace bari mu bukene bukabije mu gihe abana barenga 50.000 bafite imirire mibi ikabije.
Mumpera z’ukwezi gushize nibwo Intambara yatangiye kugenda icogora ubwo inyeshyamba za Tigray zasubiraga mu karere kazo k’amajyaruguru kubera igitutu cy’ibitero bya gisirikare byatewe ingabo mubitugu na drone zifashishijwe.
Kuva iyi ntambara yatangira mu Gushyingo 2020, abantu bagera ku bihumbi icumi barapfuye abandi babarirwa muri za miriyoni bavanwa mubyabo.
UMUHOZA Yves