Nyuma y’imyaka ibiri Inyeshyamba za TPLF zo Muri Tigray zirwana na Leta noneho impande zombi zageze kumwanzuro mwiza wo kunyuza byose mu nzira y’amahoro.
Izi nyeshyamba zari zimaze icyumweru kirenga mu biganiro hamwe na Leta ya Addis I Pretoria, bari gushakira hamwe uko amahoro yagaruka muri iki gihugu.
Ibi biganiro bikaba byageze ku musaruro ushimishije, aho impande zombi haba Abarwanyi ba TPLF bo muri Tigray na Leta bageze ku masezerano yo guhagarika imirwano mu ntambara imaze imyaka ibiri mu majyaruguru y’iki gihugu.
Nibwo bwa mbere impande zombi ziri kurwana zicaranye mu biganiro byeruye, byaberaga i Pretoria muri Africa y’Epfo.
Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida wa Nigeria wari ukuriye ibiganiro hagati y’impande zombi, niwe watangaje ko zageze ku kumvikana.
Umuryango w’Ubumwe bw’Africa wise ibi “intangiriro”, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Umuhango wo gutangaza uko kumvikana, guhagarika imirwano wari urimo Ambassador Redwan Hussain nk’intumwa ya minisitiri w’intebe Abiy Ahmed hamwe na Ato Getachew Reda intumwa ya TPLF.
Intumwa za TPLF muri ibi biganiro zavuze ko zizeye ko impande zombi zizubahiriza aya masezerano, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.
Mu byo bumvikanye harimo kwemera ko inkunga yo gufasha igera ku baturage no kurengera abasivile.
Ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi rivuga ko 90% by’abaturage ba Tigray bakeneye inkunga y’ibiribwa.
Aka karere Kandi ngo kokamwe n’imirire mubi nk’uko OMS/WHO ikomeza ibivuga ko 1/3 cy’abana bo muri ako gace bafite imirire mibi ikabije.
Uwineza Adeline