Itsinda ry’abavuzi b’amatungo (vétérinaires) bo mu majyepfo ya Ethiopia baraye bashoboye gukura plastike zipima 50kg mu nda y’inka, mu gikorwa cyo kuyibaga (surgery/chirurgie) cyamaze amasaha atatu.
Dr Firaol Waaqoo yabwiye itangazamakuru ko Inka iriho kandi ifite ubuzima bwiza.
Yongeyeho ati: “Inka zishobora kumira plastike kubera kubura ubwatsi bwo kurisha cyangwa kubura imyungu-ngugu [minerals/minéraux], kandi n’ukuntu abantu basigaye bajugunya plastike bakoresheje biri kugenda biba ikibazo ku buzima bw’amatungo”.
Mu kwezi gushize kwa gatandatu, Areerii Carii, nyir’iyo nka, ngo nabwo yashyiriye abo baveterineri indi nka ye bayikuramo plastike zipima 20kg zari mu nda yayo.
Dr Firaol yagize ati: “Kubera ko twamufashije, yatugiriye icyizere”.
Abaturage bo mu bwoko bwa Barona bo mu karere ka Oromo muri Ethiopia, ni aborozi batunzwe ahanini n’umusaruro ukomoka ku nka.
Ariko ako karere batuyemo karumagaye bicagase, kakaba kagwamo imvura nke.
Ubwanditsi