Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yavuze ko igihe ntarengwa cyari cyahawe ingabo za Tigray ngo zibe zamanitse amaboko cyamaze kurenga, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Yavuze ko ubu hagiye kugabwa igitero cya nyuma ku murwa mukuru Mekelle.
Yagize ati: “Igihe ntarengwa cy’iminsi itatu cyari cyahawe umutwe udasanzwe w’ingabo za Tigray n’intagondwa ngo bamanike amaboko… cyarangiye uyu munsi”.
Muri ubwo butumwa bwo kuri Facebook, Bwana Abiy yongeyeho ati: “Igikorwa cya nyuma cy’ingenzi cyo gutuma habaho iyubahirizwa ry’amategeko kigiye kuba mu minsi iri imbere”.
Ntacyo abategetsi ba Tigray bigometse kuri leta ya Ethiopia bahise batangaza ku mugaragaro kuri ayo magambo ya Bwana Abiy.
Mbere yaho, Bwana Abiy yavuze ko igihugu cye cyiteguye “kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe” impunzi zibarirwa mu bihumbi zikomeje guhunga ziva muri leta ya Tigray ahari kubera imirwano hagati y’ingabo za Ethiopia n’iza Tigray.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Bwana Abiy yasezeranyije “kurinda umutungo wabo” ndetse abizeza “amahoro nibasubira” muri Tigray.
Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ugereranya ko mu minsi 10 ishize abantu barenga 20,000 bamaze kwambuka bava muri Tigray bahungira mu gihugu cya Sudan baturanye.
Leta ya Ethiopia yanze ubusabe bw’ibiganiro ivuga ko byaba ari ibyo gushyigikira umuco wo kudahana, ariko abaturage b’abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’iyo mirwano.
Bwana Abiy yasezeranyije gukoresha igisirikare mu kunganira ibikorwa byo gutanga imfashanyo, ariko ntibizwi uko ibyo byakorwa muri iyi mirwano irimo kurushaho gukomera.
Ingabo za Ethiopia zivuga ko zafashe umujyi w’ingenzi wa Alamata wo muri leta ya Tigray.
Ku rundi ruhande, ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) riri ku butegetsi muri iyo leta, ryashinje leta ya Ethiopia kumisha ibisasu n’indege mu murwa mukuru Mekelle.
Ibyo bivugwa n’impande zombi biragoye kubigenzura mu buryo budafite aho bubogamiye kubera ko leta ya Ethiopia yahagaritse itumanaho muri Tigray.
‘Abaturage ba Tigray ntabwo barimo kuturwanya’
Hagati aho, Zadig Abraha, Minisitiri wa Ethiopia ushinzwe ibikorwa bya demokarasi, yavuze ko iyi mirwano na leta ya Tigray atari intambara yo gusubiranamo hagati y’abaturage ba Ethiopia.
Yabwiye ikiganiro Focus on Africa cya BBC ko iyi mirwano itazagera mu bindi bihugu byo muri aka karere.
Ni nyuma yuko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ejo ku wa mbere basabye ko habaho ibiganiro no guhagarika imirwano.
Bwana Zadig yagize ati: “Abaturage ba Tigray ntabwo barimo kuturwanya, batsikamiwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa gisirikare bwa [bw’ishyaka] TPLF”.
“Ni yo mpamvu ntarimo kubyita ko ari intambara yo gusubiranamo kw’abaturage [ba Ethiopia]”.
“Birababaje kuba abantu bataye ingo zabo bikaba ngombwa ko bajya muri Sudan, ariko ni amayeri TPLF irimo gukoresha nkana ngo itume amahanga ahanga amaso iyi mirwano”.
Ubwanditsi