Urwandiko rutanga imbabazi ku mfungwa 4,100 rwasinywe kuri uyu wa 25 Werurwe 2020 n’umukuru w’igihugu cya Ethiopia.
Perezida Sahle-Work Zewde yatangaje ko ibi abikoze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’agakoko ka Corona mu gihugu ayoboye.
Iri tegeko ry’imbabazi ryarekuye imfungwa 4,100 mu bagenerwa igifungo kuva ku myaka itatu kubera ibyaha byoroheje ndetse n’abasigaje umwaka umwe ngo barangize igihano.
Ababyeyi batwite ndetse n’abana nabo bari mu bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu cya Ethiopia.
Perezida Zewde yagize ati: “kubera uburyo virusi ya Corona yandura,imfungwa 4100 zahawe imbabazi kubera ubucucike buri muri gereza.Aba bazatangira kurekurwa kuva kuri uyu wa 26 Werurwe 2020.’
Abafungiwe ibyaha by’ubwicanyi ntibahawe imbabazi,abanyamahanga bari mu byiciro byahawe imbabazi bazoherezwa mu bihugu byabo.
Kugeza ubu igihugu cya Ethiopia kibarura abantu 12 bagaragayeho indwara ya Covid19.
UMUKOBWA Aisha