Muri iki gihugu cya Ethiopia ,ibitangazamakuru byaho byatangaje inkuru nziza kuri benshi mubagize iki gihugu ,harimo Radiyo na Televiziyo ,byatangaje ko guhera ku iki cyumweru ingabo zamaze kwigarurira umujyi wa chifra, uherereye mu ntara ya Afar,aha niho hantu hanini izi ngabo zifashe nyuma y’aho Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yajyaga kwiyoborera urugamba mu cyumweru gishize,kugirango ahangane n’inyeshyamba za TPLF
Kuva iyi ntambara yatangira m’ugushyingo umwaka ushize ,abantu ibihumbi n’ibihumbi bamaze kuyigwamo naho abagera mu ma miriyoni bavanywe mu byabo , kubera imbogamizi z’iyi ntambara, kubakora ibikorwa by’ubutabazi ,inzara nayo iri kubica bigacika mu bihumbi by’abaturage b’ikigihugu.
.Radiyo na Televiziyo bya Ethiopia (Ethiopia Broadcasting corration) kuri iki cyumweru mu itangazo bya nyujije kuri twiter bagize bati” ingabo za Ethiopia na Special forces ya Afar bigaruriye chifra”.
Igice kinini cy’amajyaruguru ya Ethiopia kimaze igihe kidakoresha itumanaho kubera ko ryangijwe n’iyi ntambara,ku buryo bigoye gukurikirana makuru y’urugamba dore ko n’abanyamakuru kugirango bahagere biba bigoye,bityo no kugenzura amakuru yavuye ku rugamba biba bigoye.
Gusa Al Jazeera yo ivuga ko yabashije kugera muri chifra ,kikaba aricyo gitangazamakuru mpuzamahanga kibashije kubigeraho n’ubwo byageragejwe na byinshi.
Umunyamakuru wabo wo mu rurimi rw’icyarabu Mohammed Taha Tewekel,yavuze ko ingabo za TPLF zirukanwe mu mugi n’ingabo za Leta zifatanije n’inyeshyamba zizishyigikiye zo muri Afar ndetse avuga ko amasasu meshi yakomeje kumvikana mu mpande zitandukanye .
Yakomeje avuga ko inyeshyamba za Afar zikomeje gutera imbere zishaka kwigarurira imijyi uwa Bati n’uwa Kombolchcha iri mu maboko ya TPLF.
Kuwa gatanu nibwo Minisitiri w’intebe,Ahmed yagaragaye ku televiziyo ya Fana yegereye leta ari ku rugamba avuga ko abasirikari bongeye kugira moral ,yizeza gufata Chifra bidatinze .
Ibi biravugwa mu gihe inyeshyamba za TPLF ziherutse gutangaza ko zigaruriye umujyi uri mu birometero 220 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa ndetse zitegura kuwugabaho igitero simusiga.
M.Louis Marie