Kuri uyu wa kane nibwo muhanzi Hachalu Hundessa wo muri Ethiopia yashyinguwe mu gihe imyigaragambyo yatewe n’urupfu rwe igikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu iturutse mu karere avukamo ka Oromia aho yafatwaga nk’intwari.
Hachalu yishwe arashwe mu ijoro ryo ku wa mbere,kuva ubwo hatangira imyigaragambyo y’abamagana urupfu rwe,nabo bamaze kwicwamo 81 mu karere ka Oromia.
Impamvu yatumye umuhanzi Hachalu w’imyaka 34 y’amavuko yicwa ntiramenyekana ariko ngo yigeze kuvuga ko yajyaga akangishwa ko azicwa.
Indirimbo ze zibandaga ku guharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bwa Oromo,ubwo buvugwa kuba ‘ba nyamwinshi’ mu gihugu.
Izi ndirimbo zifashishijwe cyane mu myigaragambyo yagejeje ku kwegura k’uwari Minisitiri w’intebe Hailemariam Desalegn, mu mwaka wa 2018.
Biravugwa ko amatsinda y’abitwaje intwaro ari kujagajaga umurwa mukuru Addis-Abeba, yibasira abo mu bwoko buhanganye n’ubwa Oromo.
MWIZERWA Ally