Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed yatangaje ko yasubiye mu mirimo ye isanzwe, nyuma y’iminsi yari amaze ayoboye urugamba ingabo za Leta zihanganyemo n’izo mu Ntara ya Tigray.
Mu Ugushyingo 2021, nibwo Abiy Ahmed, yahaye inshingano Umuyobozi Umwungirije, Demeke Mekonnen Hassen, zo gukurikirana imirimo n’ibikorwa bya Guverinoma mu gihe we yari yiyemeje kujya ku rugamba.
Abiy yavuze ko agiye gusubira mu biro ariko yemeza ko urugamba rutararangira.
Ati “Nsubiye mu biro kuko narangije icyiciro cya mbere, Urugamba ntabwo rurangira, Dufite ibice bitarabohozwa, dukwiye gutanga igisubizo cy’igihe kirekire kugira ngo abanzi batugerageje batazongera guteza ibibazo Ethiopie.”
Minisitiri Abiy Ahmed afashe iki cyemezo nyuma y’uko ingabo ze zatangiye kwigaranzura iza Tigray ndetse zitangira kwisubiza ibice bimwe na bimwe.
Uwineza Adeline