Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, ku myaka 102 y’amavuko.
Uyu mukambwe wamamaye cyane mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, igice kinini cy’ubuzima bwe yakimaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi. Azwi ho kandi kuba yaragiraga inama Umwami wayoboye u Rwanda Mutara III Rudahigwa.
Rudahigwa amaze gutanga, Ezra Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami wamusimbuye ari we Kigeli V Ndahindurwa kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.
Nk’abandi banyarwanda benshi Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, arugarukamo mu mwaka wa 1997. Ezra Mpyisi yamenyekanye kubera ibiganiro yakunze gukora byabaga bikubiyemo inyigisho, apfuye nyuma y’uko mu minsi ishize yari yabitswe, gusa umuryango we ukemeza ko akiri muzima.