Nyuma y’imirwano itoroshye imaze iminsi ihuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARD, hamwe n’abo bafatanije, ubuwoba ni bwose byatimye Brigade ya 21 yose yoherezwa kurinda uyu mujyi.
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe hari hashize igihe bari mu gahenge nk’uko bari babisabwe na USA, ko batanga agahenge k’iminsi 14 nyamara iyi mirwano ikaba yarongeye kubica bigacika iyo minsi itararangira.
Ni kenshi Kandi abahanganye impande zombi zakunze kwitana bamwana, buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana wo kurenga ku masezerano bari bihaye.
Izi nyeshyamba zikomeje kugenda zifata ibice byinshi, zitari zirimo nko muri Masisi, ndetse bikagaragara ko bikomeye gutya bagera no muri Kivu y’amajyepfo.
Uyu mujyi wa Goma waherukaga gufatwa n’uyu mutwe muri 2013 icyo gihe, ingando za SADEC zikaba arizo zabakuyemo.
Si ubwa mbere Kandi izi ngabo zikanze ko izi nyeshyamba zishobora gufatwa uyu mujyi, kuko kugeza ubu inzira zose ziwinjiramo ziri mu maboko yazo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com
Ntimukabeshye ntabwo SADC yigeze ikura M23 mu mujyi wa Goma, mujya muvuga ukuri, bonyine(m23) nibo bivanye muri uwo mujyi. Ikindi nanone ntimukajye mutibeahya ngo SADC yirukanye m23 muri congo mu 2013 hubwo nibo ubwabo bahisemo gusubira inyuma kubushake bitewe nibyo bari babasezeranyije.