Ingabo z’igihugu FARDC zakoreraga muri Axe ya Kabindi na Matebe bakuyemo akabo karenge barihungira, kuko kugeza ubu abarenga 1 000 bageze I Rukoro ubu bakaba ariho bakambitse. I Rukoro ni mu bilometero bibiri uvuye I Rutshuru.
Umujyi wa Rutshuru ubwoba ni bwose kuko n’abahasigaye babuze ayo bacira n’ayo bamira . k’umurongo wa Bikenke –Ntamugenga ingabo za FARDC zirahunga umwisubirizo . aba basirikari guhera 17h25 bari batangiye guhunga umujyi wa Ntamugenga kuko guhera icyo gihe nyine Ntamugenga yari yamaze gufatwa n’inyeshyamba za M23.
Nyuma yo gufatwa kwa Ntamugenga , ingabo za Leta zifite ubwoba ko ubu ikigiye gukurikiraho ari ugufata umujyi wa Rutshuru
Iyi ntambara ikomeje kubica bigacika ,inzira imwe rukumbi yo kuyihagarika ni ibiganiro kuko inzira y’intambara yo yamaze kwanga burundu.abantu bakomeje kubwira ababeshya perezida ko intambara izashoboka babasaba kuvugisha ukuri kuko bidashoboka.
Umuhoza Yves