Umutwe wa M23 uratangaza ko igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe basanzwe bakorana ndetse n’abacanshuro, barashe ibisaru biremereye mu birindiro by’uyu mutwe ndetse no mu bice bituyemo abaturage.
Byatangajwe na M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, aho uyu mutwe wavuze ko imirwano yakomeje kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00’) kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, FARDC ifatanyije n’iriya mitwe bagabye ibitero.
M23 ivuga ko FARDC n’abambari bayo barashe ibisasu biremereye ku birindiro by’uyu mutwe, bakabisenya mu gace ka Kilorirwe muri Burungu mu Kishishe ndetse no muri Kitshanga no mu bice bihakikije.
Uyu mutwe uvuga ko ikibabaje ari uko FARDC yanarashe ibisasu mu bice bituyemo abaturage, ntiyite ku ngaruka bishobora kubageraho.
Icyakora M23 itangaza ko yirwanyeho ndetse ko isezeranya ko izakomeza kurinda umutekano w’abasivile bo mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe.
Umutwe wa M23 kandi uherutse gutangaza ko ugiye gutangira kugaba ibitero mu bice biri gukorerwa Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi mu rwego rwo kuyihagarika.
RWANDATRIBUNE.COM