Col.Makanika Komanda wa Mai Mai Twirwaneho akomeje gutsindwa umusubizo n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa
Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya congo (RDC) mu ntara ya kivu y’amajyepfo,Capt Dieudonne KASEREKA yatangaje ko ingabo z’igihugu za FARDC,zafashe ibirindiro bikuru by’abarwanyi ba Twirwaneho bayobowe na Col Michel RUKUNDA (Makanika)mu gace ka Kamombo .
Mu kiganiro Capt Kasereka yagiranye n’umunyamakuru wacu uri Uvila yagize ati:Turi muri Kamombo mu birindiro bikuru bya Col Makanika n’abo bifatanyije”Ibi birindiro bifashwe nyuma y’iminsi ibiri FARDC ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro ya Twirwaneho ukuriwe na Col Makanika na Gumino iyobowe na Col Nyamusaraba .
FARDC yabigezemo ku cyumweru tariki ya 15 kanama 2021 saa kumi n’imwe z’umugoroba bivugwa ko Col Makanika n’Abarwanyi be bahungiye mu ishyamba rya Bijabo.
Col Makanika yahoze ari umusirikare mukuru muri FARDC,atoroka mu mpera za 2019,icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko agiye gutabara bene wabo b’abanyamulenge bakomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai bigizwemo uruhare na bamwe mu basirikare ba leta.
Gusa invugo ya Col Makanika,abasesenguzi mu bya polotiki yo mu biyaga bigari bavuga ko bwari uburyo bwo kureshya rubanda, ngo bamubonemo nk’umucunguzi wabo,ariko byatumye Abanyamurenge bahura n’ibibazo by’umutekano muke batigeze kugira,kuko imitwe ya Biloze Bishambuke na Mai Ma Yakutumba n’indi mitwe iyishamikiyeho yahise irya karungu yongera imbaraga mu kurwanya abanyamurenge,abo basesenguzi kandi basoza bavuga ko ikibazo cya Minembwe cyarangira aruko hasizweho ubushake bwa Leta ya Congo,bwo guhuza amoko adacana uwaka muri kariya gace cyane abo mu bwoko bw’Abanyindu,Abafurero n’Abanyamurenge.
Uwineza Adeline
Mbere yo kwandika inkuru zanyu mujye mubanza mushishoze neza, ntabwo Twirwaneho yitwa mai mai nkuko mwabyanditse muri Tuttle y’inkuru yanyu!, icya kabiri ibibazo abanyamurenge bagize kuva 2017 kugeza n’uyu munsi ntabwo byatewe no kuza kwa col Makanika, ibyi nikinyoma cyambaye ubusa!! Col Makanika yavuye mugisirikare asanga ubwicanyi bukorerwa abanyamurenge bumaze hafi imyaka 2 rero inkuru zanyu ntakuri nakumwe ziba zifite byiza nuko ibibera hariya mwareka kubitangaza. Murabura gutabariza abarengana ahubwo nabatabaye benewabo mukabagerekaho ibyo mwishakiye mubangisha rubanda???? Shame on you.