Muri Teritwari ya Rutchuru abaturage bakomeje kuvuga ko mu gihe kirenze iminsi ine ingabo za Leta ya Congo FARDC, hamwe n’inyeshyamba za Mai Mai Nyatura, FDLR, APCSLS n’abandi bafatanije mu kurwanya M23 bahitanye abasivile barenga 32 bo mu bwoko bw’Abatutsi mu gace ka Kazaroho, gurupoma ya Tongo.
Ibi aba baturage babivuze ubwo bari mu nama n’abahagarariye Sosiyete Sivile bababwira ko babahatira kuvuma M23 nyamara bo ntawe bahohotera, mu gihe ingabo za Leta ya Congo aho zigeze zitangira gufata iby’abaturage ndetse ntibanatinya kwivugana ubabujije kumurira utwe
Izi ngabo z’igihugu nazo zikunze kumvikana zivuga ko M23 yishe abantu runaka ibunaka , nyamara kenshi abaturage bakabatamaza bavuga ko M23 yageze iwabo amahoro akaboneka.
Uyu mutwe wa M23 kandi wakunze kugaragara wakiranwa ikaze mu bice winjiyemo byose ndetse kenshi usanga bari kumwe mu bitaramo ngo bari kwishimira ko babohowe.
Ni kenshi kandi umuvugizi w’izi nyeshyamba yasuye abana ku mashuri ndetse no mu masoko akabaganiriza, akabahumuriza ababwira ko bagarutse murugo bataje kubarwanya, akabasaba kutagira ubwoba ahubwo akabasaba gukomera no gukomeza ibikorwa byabo.
Bageze muri Masisi bakiranywe yombi kuko bagaruje inka zari zimaze kunyagwa na FDLR ndetse zimwe zikaba zari zatemaguwe.
Ibi byari byabaye nyuma y’uko abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bari basabwe guhurizwa hamwe ku bigo by’amashyuri ndetse no mu nsengero, ibintu abaturage bavuga ko barengewe nizi nyeshyamba.
Izi ngabo za Leta zikunze gushinjwa aya makosa yo guhohotera abo bakarengeye ndetse no kubasahura ibyabo.
Uwineza Adeline