Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zirashinjwa kwica abaturage ba b’abasivile, mu gace ka Kirorerwe babashinja gukorana na M23 kuko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ni igikorwa cyaguyemo abasivile bane abandi babiri barabajyana bajya kubafunga.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu 30 Mutarama mu gace ka kirorerwe ubwo ingabo za Gen. Majoro Mayanga ziraraga muri uyu mudugudu zigatangira gukubita ndetse no gufata abo bahuye bose bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, abafashwe 4 muri bo bahise bicwa abandi 2 babambika imyambaro ya Gisirikare barabajyana.
Izi ngabo za Leta ya Congo zikomeje ibikorwa byo guhohotera abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda babashinja ko ari benewabo ba M23, bityo aba baturage bakaba bakomeje kuba inzirakarengane bazira ubwoko bwabo.
Ibi nibyo inyeshyamba za M23 zishingira ho zishinja FARDC gukora Jenoside muri Masisi kubavuga ururimi rw’iKinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda tribune iri I Masisi yabitangaje ngo aba bantu bafashwe barimo n’umukobwa umwe wari wiviriye mu isoko, ariko kuko ngo ari Umututsi kazi bahita bamufata nawe baramujyana, bahita bamwambika imyambaro ya Gisirikare baramuboha baramujyana.
Si ubwambere abaturage b’I Masisi basakuje bavuga ko bicwa bazira ubwoko bwabo kuko kenshi baba batabaza nyamara ntibasubizwe bigera n’aho bavuga ko bashaka M23 ko yo wenda yabarindira umutekano.
Kirorerwe iherere muri Masisi ni mu birometero 10 ujya mu mujyi wa Sake no mu birometero 10 ujya mu mujyi wa Kitchanga.
Uwineza Adeline