Itsinda ry’abasirikari ba leta ya Congo Kinshasa rikorera i Nyamilima, bararegwa guhohotera abaturage bo muri aka gace biganjemo abahinzi bahinga muri Nyamitwitwi n’i Gitwa muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mbusa Mukanda Aime umwe mu ba notabure bo muri Rutshuru yatangaje ko aba basirikari bambura abantu ibyo baba bavanye mu mirima yabo, nk’ibigori, amakara, imyuymbati, ibitoki, ikawa, inkwi ndetse n’ibindi.
Iyo umuntu agerageje kwirwanaho, rimwe na rimwe baramukubita, bakamutera ubwoba bikomeye. Haribazwa niba aba basirikari biganjemo urubyiruko bakunda kwitwa Musekwa baba barahawe inshingano zo kurinda abaturage n’ibyabo cyangwa kubambura.
Uyu muyobozi akaba yasabye abayobozi ba gisirikari kwumva akababaro k’aba baturage, bakaza aha hantu bakirebera akarengane aba baturage bahura nako. Ibi bikozwe bikaba byafasha aba baturage kwongersa kwiyumva ko bari mu gihugu cyabo.
Denny Mugisha