Ingabo za Leta zirigamba insinzi kuri FDLR nyuma yahoo ziyamburiye uduce twa Muliki,Gasovu na Mangina.
N’imirwano yamaze icyumweru cyose aho ingabo za Leta FARDC zari zimaze icyumweru zihanganyemo na FDLR/FOCA,aho ingabo za Leta zashakaga kwigarurira uduce twose FDLR iyobora turi muri Gurupoma ya Bwito,aritwo Muliki,Mangina na Gasovu,utu duce tukaba dukungahaye ku biti bya Libuyu ,Muvula n’imisave bivamo imbaho z’agaciro.
Ubusanzwe ako gace kakaba karimo n’ibirindiro bikomeye bya Jenerali Karume Nzabamwita usanzwe ari Umuyobozi w’ibikorwa bya gisilikare muri FDLR FOCA G3,kw’ikubitiro ingabo za FARDC zari zabanje kugota uyu muyobozi ukomeye muri FDLR/FOCA,ariko biza kugorana kuko hahise hitabwazwa umusada w’abandi barwanyi bo mu mutwe wa CRAP waje uyobowe na Lt.Col.Malius,abasha kugobotora Gen.Karume mu maboko ya FARDC.
Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’umwe mu basilikare ba FARDC uri iMangina wo ku rwego rwa ofisiye utakunze ko amazina ye atangazwa yavuze ko kuri ubu barikugenzura uduce twose FDLR yagenzuraga muri Gurupoma ya Bwito no mu nkengero zaho,yagize ati:twabatesheje ibikoresho bifashishaga mu mirimo y’ububaji harimo imashini zisatura imbaha zikanabaza,twabambuye amasambu menshi cyane arimo urumogi rwari rugeze mu gihe cy’isarura ndetse dufata n’abasilikare babo benshi,abandi bakaba bishwe kuri ubu abaturage bacu bararyama bagasinzira kubera izi nyeshyamba z’abanyamahanga zari zarababujije amahoro.
Uyu Musilikare yahamirije Rwandatribune ko bafite intego yo gukomeza urugamba rwo kwirukana inyeshyamba za FDLR mu duce twose zagenzuraga harimo Tongo,Binza n’ahandi ibi bikaba biri mu mugambi wa Perezida Etienne Kisekedi Kilombo Umukuru wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Uwineza Adeline