Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Operasiyo Sokola 2 igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko butazigera buhagarika kotsa igitutu imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR imaze igihe ihungabanya umutekano mu karere k’Uburasirazuba bw’igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru Maj .Guillaume Njike Kaiko Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Operasiyo Sokola 2 yavuze ko Ingabo za FARDC zidateze na rimwe guhagarika ibikorwa byo kurwanya no kurandura burundu imwe mu mitwe nka FDLR igizwe n’abarwanyi b’Abanyarwanda, n’indi mitwe y’Abenegihugu nka Mai Mai NDC Ndume hibandwa cyane cyane muri Teritwari ya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yanongeye ho ko Ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC bukomeje kwishimira ubutwari ingabo za FARDC ziri kugaragaza nyuma izi ngabo ziheruka kwambura umutwe w’inyeshyamba za FDLR ibirindiro bigera kuri bitanu ubu akaba arizo zibigenzura.
Yagize ati:” mu gihe hakiri abantu bitwaje intwaro bakigaragara mu gace kacu yaba FDLR , NDC-Ndume ya Col.Guidon n’indi mitwe yose yitwaje intwaro ihungabanya umutekano ntituzigera duhagarika ibikorwa byo kuyihashya kugeza ubwo izacika burundu.
Ese ntimwibuka ibyo tumaze iminsi dukorera FDLR n’Inyeshyamba za NDC Nduma . twabambuye ibirindiro byabo harimo bitanu bya FDLR n’ibndi by’inyeshyamba za Mai Mai Nyatura mu duce twa Nyamitwi muri Grupoma ya Binza.. hose muri Rutshuru twahashize ibirindiro by’Ingabo zacu zigomba gutabara aho rukomeye kimwe mu bikorwa by’indashikirwa ingabo zacu zimaze kugeraho. tugomba guhashya ino mitwe y’itwaje intwaro kugeza ku munota wa nyuma.
Maj Guillome Ndike Kaiko yakomeje asaba abaturage gufatana n’ingabo za FARDC kugirango igikorwa cyo guhashya ino mitwe kibashe kugerwaho ku buryo bwihuse.
Hategekimana Claude