Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma, avuga ko mu rugamba bamaze iminsi na FARDC na FDLR bameze nk’ababa baje kubashungera kuko ntacyo bakora uretse guhita bakizwa n’amaguru.
Mu Kiganiro yagiranye na Rwandatribune, Maj Willy Ngoma Umuvugi wa M23 mu bya gisirikare, yabajijwe ku bitero FARDC iheruka kubagabaho mu mpera z’Icyumweru gishize ku birindiro bayo biherereye mu gace ka Bikenke na Nkokwe muri Teritwari ya Rutshuru, asubiza ko FARDC ifatanyije na FDLR babagabyeho ibyo bitero koko, ariko ko byari nkaho bari baje gushungera ibirindiro byabo kuko bahise bakizwa n’Amaguru ntacyo babashije gukora.
Yagize ati “mu bitero baheruka kutugabaho FARDC n’Abafatanyabikorwa bayo FDLR ni nkaho bari baje gushungera ibirindiro byacu kuko ntacyo bakoze usibye guhita bakizwa n’Amaguru bagasubira iyo baturutse.”
Yemeje ko muri Ibi Bitero nta Murwanyi n’umwe wa M23 wahasize ubuzima.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM
Ibi byafasha: ” Igisirikare cya DRC ntigishobora kunesha m23 kuko abadepite ba DRC bahembwa millions 21 ku kwezi mu igihe abasirikare n’abapolisi badahemberwa igihe ndetse akenshi bikaba badahembwa. Ariko kandi ntibyumvikana ukuntu Martin Fayulu arwanya m23 kandi bari ku rugamba rumwe rwo kubohora abaturage ba DRC”.