Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022 rwongeye kwambikana, ariko buri ruhande rurashinja mukeba kuba ariwe wateye mugenzi we.
Iyi nkuru y’uko Imirwano yongeye gusubira irudubi yemejwe n’umuvugizi wa M23 ubwo yavugaga ko ingabo za Leta FARDC zabateye mu birindiro byabo.
Ibi Kandi babigaragaje mu itangazo bashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 20, Umutwe wa M23 , aho wavuze ko FARDC ariyo yatangije imirwano irasa ibirindiro byabo i Rangira kandi ko uzirwanaho ukajya no “gucecekesha imbunda aho ziri hose”.
Gusa nk’uko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muri DRC byo byatangajwe ko ngo uyu mutwe ariwo wasembuye ingabo za Leta bituma babamishaho urufaya rw’amasasu.
Si FARDC gusa yemejwe iki kintu kuko na Sosiyete Sivili ya Rutshuru nk’uko bikomeza bisubirwamo n’ibi binyamakuru byinshi, birimo na BBC ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo za leta ejo kuwa Kane.
Iyi mirwano itangiye mu gihe muri aka gace haheruka koherezwa itsinda ry’ingabo za Kenya, uko ziza kwifata muri iyi mirwano yubuye ntibiramenyekana.Ni Imirwano Kandi yongeye kuba mu gihe hari hashize iminsi barahagaritse intambara.
Umuhoza Yves
Mwibeshe umutwe winkuru utandukanye nigimba.
Reka bitane ba mwana nibirangira hari uzita undi umugabo.