Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyaganiriye n’abahoze mu gisirikare kugira ngo bagifashe mu rugamba gihananyemo na M23 ngo kuko na Ukraine yabikoze mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya.
FARDC imaze iminsi ihanganye n’umutwe wa M23 mu mirwano iki gisirikare cya Leta cyahuriyemo n’uruva gusenya kuko uyu mutwe wagiye ugikubitira ahareba i Nzega, ukacyamurura ndetse ukacyambura ibice byinshi.
Muri iyi ntambara kandi FARDC nubwo yagiye itsindwa kenshi, isanzwe ifatanya n’imitwe irimo FDRL, Nyatura, Mai-Mai, PARECO, ACPLS ndetse n’Abacanshuro bo mu mutwe w’Abarusiya uzwi nka Wagner.
Ibi byatumye benshi banenga Guverinoma ya Congo kuba irwanisha imitwe yitwaje intwaro ifite amaraso menshi ku biganza byayo mu kurwanya umutwe wo unaharanira impamvu yumvikana kuko urwanya ubwicanyi bukorwa n’iyo mitwe yindi yihuje na FARDC.
Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Gilbert Kabanda wagiranye ikiganiro n’abahoze mu gisirikare cya FARDC, yavuze ko na bo bakeneweho umusanzu mu rugamba ruhuje FARDC na M23.
Ubwo yari amaze kuganira n’aba bahoze mu gisirikare, Gilbert Kabanda yagize ati “Twaganiriye uburyo bafasha igisirikare kwirukana umwanzi.”
Yakomeje agira ati “Murabizi ko na hariya muri Ukraine mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya, ntabwo ari abasirikare gusa bari mu rugamba, harimo n’abaturage baje kuyifasha. Natwe twiyambaje abana bacu ngo bagende bafashe igisirikare cyacu kugira ngo birukane umwanzi.”
Abasesenguzi kandi bemeza ko aba bahamagariwe gufasha FARDC barimo n’abo mu mitwe yitwaje intwaro dore ko isanze ifasha iki gisirikare muri uru rugamba rumaze iminsi.
RWANDATRIBUNE.COM
Ntabeo warwanira guheza nene wanyu hanze ngo utsinde.
Faridese irarwanira kugumisha abavuga ikinyarwanda hanze no gukomeza guteza igihugu akaga
Ubwo bashaka aba reservistes, M20 Gushaka amaboko-hugu, ku buryo buri Territory igihugu runaka. Abasigara inyuma se nabo bazabura? Abakodesha Howhtzwer 105, 120,..…..drone, bazabura? Addis ntifite ibikoresho? Asmara? Turkey? Muhozi? Izo mbogo bazirye kabisa ntibicwe n’inzara. Ibishyimbo na tungurusumu(zitera imbaraga nk’iminsi 3), na patte jaune bibagereho. N’imboga ariko. Guteka gaz mbwira! Ubwo se bibwira ko izo pariki zabo zizasigaramo iki? Ubwo bishe abantu se basize izo nyamanswa? Baramagana kenya? Sawa!…
Ubwo bashaka aba reservistes, M20 Gushaka amaboko-hugu, ku buryo buri Territory igihugu runaka. Abasigara inyuma se nabo bazabura? Abakodesha Howhtzwer 105, 120,..…..drone, bazabura? Addis ntifite ibikoresho? Asmara? Turkey? Muhozi? Izo mbogo bazirye kabisa ntibicwe n’inzara. Ibishyimbo na tungurusumu(zitera imbaraga nk’iminsi 3), na patte jaune bibagereho. N’imboga ariko. Guteka gaz mbwira! Ubwo se bibwira ko izo pariki zabo zizasigaramo iki? Ubwo bishe abantu se basize izo nyamanswa? Baramagana kenya? Sawa!…okok.