Nyuma yuko M23 yongeye kwerekera isomo FARDC muri Sake, abasirikare b’iki gisirikare cya Leta, babonye batabyiviramo, bahitamo gufunyamo barahunga ariko baza kugarurirwa mu nzira.
Urugamba hagati ya M23 na FARDC rumaze iminsi rushyushye i Sake aho bivugwa ko umutwe wa M23 uri gusatira uyu mujyi wa Sake ku buryo isaha n’isaha yawufata.
Kubera imbaraga n’ubushongore mu mirwanire biranga M23, ingabo za FARDC zari muri iyi mirwano, zabonye urugamba ruzikomeranye, zihitamo guhunga.
Uwabibonye, yavuze ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yaje gutwara aba basirikare, bakayijyamo bose bifuza gukiza amagara yabo.
Gusa ntibyaje kubahira kuko baje kugarukirizwa ahitwa Katindo hirya ya Goma, bazisubiza ku rugamba kuko barambiwe kubona izi ngabo zirwana nk’ibigwari.
Mu cyumweru gishize kandi umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Kitshanga, uherutse kugaragaza imirambo y’abasirikare ba FARDC ndetse n’abo mu mitwe itera ingabo mu bitugu iki gisirikare cya Leta, yivuganye muri iyi mirwano.
Abatanga amakuru, bemeza ko mu cyumweru gishize, M23 yivuganye abagera mu 100 mu bo ku ruhande bahanganyemo.
RWANDATRIBUNE.COM