ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, FARDC zo muri Rejima ya 3301 ikorera muri Teritwari ya Fizi mu mirwano yazihuje n’umutwe wa Mai Mai muri segiteri ya Mutambala ku munsi wejo Tariki ya 5 Kamena 2021 zafashe mpiri muri yombi Colonel Philipe Ako Sekebwe umwe mu bayobozi b’umutwe wa Mai Mai ubarizwa muri iyo Zone.
Nk’uko byatangajwe na Cpt Dieudonné Kasereka Paluku umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola ll,mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribuneyagize ati: ingabo zacu zikomeje gukubita incuro abanzi bacu kuva k’umunsi w’ejo twari mu ntambara duhanganye n’inyeshyamba za Mai Mai bahasize,abanzi bacu ntibyabahiriye kuko abantu 5 bahasize ubuzima undi afatatwa mpiri afite imbunda yo mu bwoko bwa AK -47 na radiyo y’itumanaho imwe ( Motorola),uwo ntawundi ni Colonel Philipe Ako Sekebwe.
Cpt Kasereka yanongeyeho ko ingabo za FARDC zikomeje guhiga abitwaje ibirwanisho Bose mu gace ka Ulindi na Alongwa muri Segiteri ya Mutambala Teritwari ya Fizi aho iyo mirwano yabereye,ibi byose birigukorwa mu rwego rwo kuziharandura burundu .
Yarangije avuga ko Umuyobozi mukuru wa FARDC muri operasiyo Sokola ll Gen de brigade Gaby Boswane asaba abari mu mitwe y’inyeshyamba bitwaje intwaro ko ubuzima bwabo buri mu kaga n’iba batazirambitse hasi ngo bishikirize FARDC.
Hategekimana Claude