Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyabonye impuzankano nshya nyuma yuko bamwe mu basirikare bacyo bajyaga bagaragara bambaye imyenda ishaje cyane.
Ni impuzankano yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, aho umwe mu basirikare ba FARDC utifuje ko atangazwa, yahamije ko iyi mpuzankano yabagezeho.
Iyi mpuzankano nshya, igiye hanze nyuma yuko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa, Lt Gen Christian Tshiwewe agiriye uruzinduko mu Mujyi wa Goma, agamije gutera akanyabugabo abasirikare be bahanganye na M23.
Iyi mpuzankano nshya kandi harimo n’iyagenewe imitwe y’inyeshyamba iri gufasha iki gisirikare mu rugamba gihanganyemo na M23.
Uwatanze amakuru yavuze ko impuzankano ifite ibara ry’icyatsi ari yo y’inyeshyamba mu gihe indi ifite ibara rijya gusa na chocolat ari yo y’abasirikare ba FARDC.
Hari amakuru kandi avuga ko abasirikare bakuru muri FARDC batangiye gushyira ku isoko iyi myambaro ya gisirikare, ndetse banasaba M23 kuyibagurira.
FARDC ihinduye impuzankano nyuma y’iminsi micye igisirikare cy’u Rwanda gitangije impinduka mu miterere y’amapeti n’uburyo bwo kuyambara ku basirikare bamwe.
RWANDATRIBUNE.COM
L’habit ne fait pas moine. Imyenda siyo igira umuntu padiri !
Aha!
M23 irabakanguye!
Bamwe muri bo bati harakabaho M23.