Nyuma yuko Colonel Nzuzi Paseke azize impanuka aho yari ari i Rutshuru mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23, umurambo we wajyanywe i Goma ushyikirizwa igisirikare cya Congo Kinshasa.
Uyu musirikare wari uyoboye ibikorwa byo guhasha umutwe wa M23, yari asanzwe ari mu buyobozi bw’itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kwezi k’Ugushyingo, yoherejwe na Perezida Felix Tshisekedi mu bikorwa byo guhashya M23.
Mu cyumweru gishize tariki 16 Ukuboza 2022, Colonel Nzuzi Paseke yapfuye urupfu rubi, azize impanuka y’imodoka, mu gihe abo bari kumwe bakomeretse cyane bikabije mu mpanuka yabereye ahitwa Kabasha muri Teritwari ya Rutshuru.
Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, ni bwo indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yageze ku kibuga cy’indege cya Goma, izanye umurambo w’uyu musirikare.
Wahise wururutswa ubanza guhabwa icyubahiro n’abasirikare ba FARDC, aho wahise woherezwa i Kinshasa kugira ngo hategurwe imihango yo kumushyingura.
RWANDATRIBUNE.COM