Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyarahiriye gutsinda urugamba gihanganyemo na M23, gusa bamwe bahise bibaza umuvuno kizakoresha kitakoresheje mbere.
Byatangajwe na FARDC kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, aho yatangaje ko yafashe ingamba zo gutsinda urugamba.
Bitangajwe nyuma y’iminsi ine, M23 ifashe umujyi wa Kitshanga ndetse n’amezi umunani ifashe umujyi wa Bunagana.
FARDC itangaje ibi nyuma y’iminsi micye humvikanye ikiganiro Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yagiranye na General Mugabo wari uyoboye urugamba FARDC yatsindiwemo Kitshanga, akambuza icyatumye batsindwa uru rugamba.
Perezida Tshisekedi muri iki kiganiro yagiranye n’uyu Mujenerali, yamusabye gukora ibishoboka byose FARDC ikisubiza umujyi wa Kitshanga.
Abasirikare ba FARDC bazwiho gutinya urugamba, basanzwe bifashisha inyeshyamba z’imitwe inyuranye irimo FDLR irimo bamwe mu basize bahekuye u Rwanda.
Aba basirikare bagiye bagaragara kenshi bumva isasu rya M23, bagakizwa n’amaguru ndetse bakanata imbunda babaga bari kurwanisha.
FARDC itangaje ko yifuza gutsinda urugamba nyuma yuko iki gisirikare kimaze iminsi kinakorana n’abarwanyi b’umutwe w’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner, ariko na bo bagaragaye bakinagira kubera kotswaho umuriro na M23.
RWANDATRIBUNE.COM
Gufatira abayobozi ibihano.
Bavugiki kandi umushonji arota arya?